Hagaragaye ifoto nshya ya Babou G wari warabuze

Hagaragaye ifoto nshya y’umusore Babou G wamenyekanye cyane kubera amagambo asekeje yavugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza wa TV10.

Ku munsi wo ku wa 17/9/2015, hagaragaye ifoto nshya ya Babou G ari kumwe na Yohani Umubatiza. Babou G akaba umusore wamamaye cyane mu kwezi kwa Kanama ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye na Yohani Umubatiza yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyamara we akaburirwa irengero.

Benshi bashimishijwe n’amagambo yavuze, bifuza kumubona, arashakishwa arabura.

Kuri ubu rero hagaragaye ifoto nshya y’uyu musore, ubona ko yishimanye cyane na Yohani Umubatiza, ariko mu nshuro zirenga enye twagerageje kuvugisha Yohani Umubatiza ngo agire icyo abidutangarizaho, ntiyitabye.

Ifoto nshya ya Babou G ari hamwe na Yohani Umubatiza
Ifoto nshya ya Babou G ari hamwe na Yohani Umubatiza

Mu gihe bamwe bari bakibaza aho uyu musore yaba aherereye, abahanzi banyuranye ndetse n’abandi bantu b’ibyamamare batangiye kubyaza umusaruro amagambo yavuzwe ndetse n’ubwamamare bw’uyu musore bwabaye mugihe cyihuse.

Ku ikubitiro umuhanzi King James yahise akora indirimbo yise “Ibaze nawe-Babou G”.

Hagaragaye n’imyenda iriho amwe mu magambo yavuzwe na Babou G., imwe muri iyi myenda yakozwe kubera umunyamakuru Olivier Muhirwa usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wafashe iya mbere mu rwego rwo kugira ngo Babou G abashe gutungwa n’ubwo bwamamare bwe dore ko byagaragaraga ko asanzwe abayeho mu buzima buiriritse cyane.
Ntibyatinze rero abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo ahise yamamara kandi ari nta kintu gitangaje yakoze cyangwa ngo avunike.

Ku ikubitiro haje Safi Madiba, umwe mubahanzi bagize itsinda rya Urban Boys.

Hanagaragaye kandi abasore baje biyitirira kuba Babou G kugira ngo babe babyaza umusaruro ubwamamare bwa Babou G wari waraburiwe irengero.

Uyu ni umwe mu biyitiriye Babou G
Uyu ni umwe mu biyitiriye Babou G

Umwe muri abo basore byanavuzwe ko yasinyanye amasezerano na MTN ariko biza kugaragara ko ari ibinyoma. Nyuma haje undi ariko nawe aza kuvumburwa ntiyongera kuvuga.

Nyuma y’uko Yohani Umubatiza atitabye ngo agire icyo avuga kuri iyi foto, ace urujijo rukomeje kugaragara, twanamwoherereje ubutumwa bugufi ntiyasubiza. Ese aho uyu we yaba ariwe? Turacyabikurikirana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Babu g turakwemera cyane

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

njye,ndabona gushaka,kubyaz,inyung,umunt,ataribyo

ndahiro yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Nibareke undi mwana yamamare ishyamba ni rigari buri wese nahige umuhigo we.thanks

Alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ese Yohana umubatiza we kuki atitaba telephone
ngo akureho urujijo?
Najyaga mwemera nk’umunyamwuga ariko
amanota ndayagabanije kabisa.
Murakoze cyane.

olly el capteno yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Rwose nanjye ndabona basa pe, ndebye amazuru ndeba amenyo mbona basa, gusa iyo urebye amatama ushidikanyamo gake, so wasanga Yohana umubatiza yaranze kugira icyo atangaza ataramenya neza ukuri nyako, dutegereze twihanganye ibyiza biri imbere.

Fanny yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ese Yohana umubatiza we kuki atitaba telephone ngo akureho urujijo?
Najyaga mwemera nk’umunyamwuga ariko amanota ndayagabanije kabisa.
Murakoze cyane.

Boringo yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Yohani umubatiza niwe watumara amatsiko.ariko nge ndabona ariwe pe .uwambere niko yari mukazi aha ho ndabona yari yakavuyemo yamaze kwishyiraho fresheur

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

NIYE MWENYEWE KABISA

AL yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Reka mbabwire. Njyewe ndi umwartist ndashushanya kandi specialité yanjye ni visage cg facial. Uyu mugabo ntabwo ari Babou G kandi ndabaha impamvu techinque et professionnel nta emotions zirimo:1. Agahanga ka Babou G wa mbere kigiye inyuma kurusha uyu wa kabiri Kandi kagera ahagana hasi kakigira imbere cg kagasohoka cyane ugereranyije na Babou G II, 2.amatama ya Babou g wa 1 yigiye hasi ugereranyije na Babou G wa kabili, 3.Baboy G wa mbere iyo asetse umunwa we wo hejuru mureve neza wigira hejuru naho uw’uwa kabiri aseka awumanura. 3.akananwa ka Babou G wa mbere kigiye imbere kandi karamanutse naho ak’uwa kabiri kigiye inyuma gasa nk’agaubira intuma, 3. Distance ori hagati y’amasoso n’inguni z’amaso kuri Babou G wa mbere ni ndende ugereranije n’uty wa kabiri, 4. Babou G wa mbere yari mugufi ufatiye mmkuri Yohana UmubatiZa keretse niba ubwa mbere yari amBabou yari ahagaze mu cyobo cg ubwa kabiri yari yuriye umukingo kugira ngo asumbe Uwo bari kumwe, 5.Babou G wa mbere nra fossettes afite uwa kabiri aradufite duto iyo asetse. 6.babou G wa mbere ni arirabura kurusha uwa mbere uretse ko ashobora no kuba yarisize byo birashoboka. Ibyo byose byerekana ko atari we keretse niba yarakoresheje chirligie esthetique nk’imwe bakoreye Michael Jackson. Arikp se Babou G yakura he amadorali yo kwishyura ko M.J yabikoresheje kuri miliyoni y’amadolari. Murakoze

artist yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

Uyu ni Babou G rwose hariya ha mbere wenda yari ahagaze ahagana hasi

eva yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka