Kwita Izina: Perezida yasabye abaturiye Parike y’Ibirunga kurushaho kuyibungabunga
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abaturage batutiye pariki y’Ibirunga gukomeza kugira uruhare mu kuyibungabunga kugira ngo umutungo uyivamo wiyongere.
Hari mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi 24 bavutse uyu mwaka, wabaye kuri uyu 05 Nzeri 2015 mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Perezida Kagame yashimye igikorwa cyo kugenera abaturiye parike y’ibirunga 5% by’amafaranga yinjizwa n’izi ngagi binyuze mu bukerarugendo, kuko ngo n’ubundi ari bo bambere bigomba kugirira akamaro.
Mu ijambo rya kandi yavuze ko abaturiye ahandi hantu hose hava umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro bagomba kugenerwa ijanisha ry’amafaranga awukomokaho, nk’uko bikorwa ku baturiye iyi parike.
Kuva mu mwaka wa 2005, miliyoni 1,8 y’amadorari ya Amerika yavuye mu bukerarugendo, ni yo yashowe mu guteza imbere abaturiye parike.
Perezida Kagame yavuze ko iyi intambwe yo gusaranganya umusaruro uva muri uwo mutungo ukagera ku baturage baturiye pariki y’ibirunga, ari nziza kandi ari iyo kwishimirwa.
Yabwiye abaturiye iyo parike ko ibyo bikwiye kubatera imbaraga mu gukomeza kubungabunga ingagi kugira ngo zikomeza kwiyongera ari nako zikurura ba mukerarugendo. Ati « Mukomereze aho mugire ibikorwa bishyigikira uwo mutungo kugira ngo utubuke, ku biwuvamo hanyuma muwubakireho mukore n’ibindi. »
Uyu muhango wabaye ku nshuro yawo ya 11, witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi 300, barimo abanyamahanga basaga 500 baturutse mu bihumbi 26 byo hirya no hino ku isi.
Umubare w’abana b’ingagi bavuka ugenda wiyongera uko imyaka ishira. Muri 2013 havutse 17, muri 2014 havuka 18, mu gihe muri uyu mwaka abana 24 ari bahawe amazina. Kwita izina byo bikaba ari umwihariko w’u Rwanda ndetse umaze no kwamamara ku rwego mpuzamahanga, nk’agashya mu kurengera urusobe rw’ibidukikije.
Itangazo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyashyize ahagaragara, rivuga ko muri rusange umubare w’ingagi zo mu birunga ukomeje kwiyongera. Mu gihe muri parike y’ibirunga harimo n’igice cya Congo Kinshasa habarurwa ingagi 480, izigera kuri 302 zibarizwa mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twite u bidukikije tubirinde gucika kuko turi magirirane