Rutsiro: Abikorera babangamiwe n’ubuyobozi bubafungisha ibikorwa byabo bubatunguye

Abagize ishyirahamwe ry’abikorera mu karere ka Rutsiro, PSF/Rutsiro baravuga ko bakibangamiwe n’ubuyobozi bubafungisha aho bacururiza ku buryo butunguranye.

Babigarutseho ku wa 03 Nzeli 2015 mu nama yabahuje n’umugenzuzi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda muri gahunda y’ibiganiro hagati y’abikorera na Leta RPPD (Rwanda public private Dialogue).

Zimwe mu mpamvu zituma bafungirwa kandi bumva bitakwiye, ni nk’inama zitunguranye zikunze gutegurwa n’ubuyobozi.

Perezida wa PSF mu karere avuga ko babangamiwe no kuba hari igihe bafungishwa kandi inama zigiye kuba zitabareba
Perezida wa PSF mu karere avuga ko babangamiwe no kuba hari igihe bafungishwa kandi inama zigiye kuba zitabareba

Nsanzineza Erneste perezida w’ishyirahamwe r’abikorera mu karere ka Rutsiro yagize ati” hari inama zitugwaho tutazimenye ubuyobozi bukadufungisha bya hato na hato kandi icyo gihe igihombo kigwa ku mucuruzi”.

Akomeza avuga ko hari n’inama ziba zitareba abacuruzi ariko bagategekwa gufunga amazu y’ubucuruzi. Mu kubisobanura yifashishije urugero rw’igihe abacuruzi bafungishwa habaye nk’inama y’abarebwa na Gahunda ya Girinka, akaba avuga ko nk’iyo nama itagatumye bafungirwa.

Bashakiye hamwe n'ubuyobozi uburyo batajya batezwa igihombo n'inama zitunguranye
Bashakiye hamwe n’ubuyobozi uburyo batajya batezwa igihombo n’inama zitunguranye

Ku ruhande rw’ubuyobozi ngo hafaswe ingamba z’uko batazongera kubafungisha, ahubwo bazakora uburyo igihe habaye inama umucuruzi ufite ibyangombwa bimwemerera gucuruza ashobora kuzajya asigaho umuntu umucururiza.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nsanzimfura Jean Damascene yagize ati” gufungisha abacuruzi twafashe icyemezo ko bitazajya bikorwa uko tubonye kereka inama y’abaturage muri rusange kandi nabwo ashobora gusigaho umucururiza”.

Mubirigi Jean Baptiste umukozi wa RPPD, agira inama impande zombi kwicara zikaganira kandi ibyemezo bifashwe zikabimenyesha n’izindi nzego z’ubuyobozi uhereye ku mudugudu. Uko guhanahana amakuru ngo bizafasha cyane mu gukorera ibintu ku murongo ntawe uhutajwe.

Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko ubuyobozi buzajya buenyesha abikorera inama ziteganyijwe kandi bukubahiriza isaha yo gutangira no gusoza inama. Abikorera basaba ko nta nama yajya imara amasaha arenze abiri.

Mbarushimana Cisse Aimable.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imikoranire ku mpande zombiniyo nkingi y’iterambere.

Marcel yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka