Inteko yiyemeje kongera ijwi mu gukumira Jenoside

Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryiyemeje kugeza ijwi ryaryo kure mu guhangana na yo.

Abagize iri huriro bavuga ko bagiye kongera imikoranire n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byo mu karere no mu mahanga, kugira ngo ahatari amategeko ahana Jenoside ashyirweho.

Iri huriro nibwo bwa mbere ryari riteranye kuva ryashingwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Iri huriro nibwo bwa mbere ryari riteranye kuva ryashingwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, yabitangaje mu nama y’iri huriro yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeri 2015.

Yavuze ko iri huriro rizashyiramo ingufu ni uguharanira ko amategeko mpuzamahanga yahuzwa n’ay’ibihugu bityo Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda, isi yose ikemera ko yabayeho.

Dr. Masabo François na Tom Ndahiro batanze ibiganiro muri iyi nama, bagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside ivuka, igakwirakwizwa mu bantu kugeza ishyizwe mu bikorwa. Tom Ndahiro yibanze cyane ku ruhare rw’itangazamakuru mu gupfobya Jenoside.

Abagize iri huriro ni 88 barimo abadepite n'abasenateri.
Abagize iri huriro ni 88 barimo abadepite n’abasenateri.

Yagize ati "Bimwe mu bitangazamakuru byo Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga byagiye bigaragaraho ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi n’ubu hari ibitarabireka."

Ku birebana n’abakoze Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ihuriro ryavuze ko icy’ibanze ari kubamenya bose, aho baherereye no kubageza imbere y’ubutabera.

Umuyobozi w’iri huriro Depite Karenzi, yavuze ko imiryango igikinguye ku bandi bagize Inteko Ishinga Amategeko bifuza kuribera abanyamuryango, cyane ko hari abemerewe kuri uwu munsi nyuma yo kwandika babisaba.

Ibi ngo ihuriro rizabigeraho rifatanyije n’imiryango mpuzamahanga yiyemeje kurwanya Jenoside ndetse n’ibihugu bitandukanye bikirimo abayikoze nk’uko yakomeje abisobanura.

Iri huriro rigizwe n’abo mu Nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 88, imitwe yombi. Iyi yari yo nama yaryo ya mbere nyuma y’uko ritangiriye imirimo yaryo tariki 8 Gicurasi 2015.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka