HOPE ACADEMY yaruhuye abajyaga gushakira ireme ry’uburenzi hanze

Abajyaga gushakira ireme ry’uburezi mu mahanga, babonye igisubizo mu ishuri rya HOPE ACADEMY.

Iri shuri riherereye mu Karere Ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, ryakira abana guhera ku myaka ibiri ( Creche), rikagira icyiciro cy’abana b’inshuke ( Maternelle), rikagira amashuri abanza n’ayisumbuye bahabwa uburezi bufite ireme mpuzamahanga (Cambridge).

Inyubako ya HOPE ACADEMY.
Inyubako ya HOPE ACADEMY.

Umuyobozi w’iri shuri Isa Gokturk Yilmaz, yatangaje ko bazatuma nta muuntu utuye mu Rwanda wagira ikibazo cyo gushakisha amashuri yo gushyiramo abana mu mahanga, kuko HOPE ACADEMY yujuje ibisabwa kandi iri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “HOPE ACADEMY yujuje ibisabwa nk’ishuri rifite ireme mpuzamahanga, kandi abana twakira bahabwa uburezi bwizewe cyane kuko dufite abarimu beza kandi bafite ubunararibonye mu myigire mpuzamahanga.”

Isa uyobora isuri rya HOPE ACADEMY.
Isa uyobora isuri rya HOPE ACADEMY.

Yakomeje atangaza ko bita cyane ku kinyabupfura cy’abana bakira, kuko ubumenyi gusa butajyanye n’imyitwarire mizima, ntacyo bumarira nyirabwo.

Atangaza kandi ko iri shuri rizafasha ababyeyi boherezaga abana babo hanze bakahigira imico mibi, kuko bazajya biga kandi bakiga neza kandi bari hafi y’ababyeyi babo, ku buryo bazajya babasha kubakurikiranira hafi, kuburyo nta kibazo cy’imico mibi bazigira hanze kizongera.

Aha niho abana bafatira amafunguro.
Aha niho abana bafatira amafunguro.

Isa akangurira Abanyarwanda kurigana, kuko ari ishuri ryiza ku nzego zose yaba mu ireme ry’uburezi, mu kinyabupfura no mu myidagaduro y’abana.

Avuga ko hari ibibuga bihagije byo gutuma abana bisanzura, n’ibindi bikinisho byose bituma abana bidagadura bakaruhuka, bakiga banezerewe.

Andi mafoto:

Iri ni rimwe mu ishuri yo abana bigiramo.
Iri ni rimwe mu ishuri yo abana bigiramo.
Hari ibindi bikoresho bitandukanye bifasha abana mu myidagaduro no gusabana.
Hari ibindi bikoresho bitandukanye bifasha abana mu myidagaduro no gusabana.
Abarezi baba bari hafi cyane y'abana.
Abarezi baba bari hafi cyane y’abana.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hope Academy kuzibuka.
Ndagukunda Hope Academy
Murakoze

Sengimana yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Iri shuri ni ryiza. Nibatubwire Minerval ni angahe?

Gatari yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

kuza kwa Hope Kids academy nigisubizo ariko ni abanyarwanda bangana iki bafite ubushobozi bwogutwalayo abana babo-amakuru nfite avuga ko bigishya neza ariko rirahenze.

Henry yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

HOPE ACADEMY iradutabaye, ntabwo abanyarwanda bazongera guhangayika bajya kwigira cambridge kuko iri shuri rikorana nayo.

Rwema Aaron yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Thanks to HOPE ACADEMY, iri shuri ntakabuza zizatanga umusaruro mwiza, cyane cyane ko rikorana na cambridge, kuko cambridge ni shuri zizwe ku rwego rw’isi ko ari ryiza.

Rwema Aaron yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka