Gomez cyangwa Umubiligi,umwe aratangazwa nk’umutoza wa Rayon Sports

Bitarenze iminsi itatu ikipe ya Rayon Sports iratangaza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,aho abanyamahanga babiri aribo bazatorwamo umwe

Nyuma y’aho umwaka w’imikino wa 2014/2015 warangiranye n’amasezerano y’uwari umutoza mukuru wa rayon Sports ariwe Kayiranga Baptista,ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gushaka umutoza mukuru.

Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka
Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka

Mu minsi yashize Rayon Sports yatangazaga ko abatoza batanu aribo bazakurwamo umutoza umwe,mu gihe amazina arimo Didier Gomes Da Rosa wahoze uyitoza yagarukagamo,ndetse na Kayiranga Baptista.

Kugeza kuri uyu munsi usatira uwo gutangaza umutoza,umunyambanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier,yatangarije Kigali Today ko abatoza babiri aribo basigaye ku rutonde ndetse ko kandi umwe muri bo agomba kwemezwa nk’umutoza bitarenze kuri iki cyumweru.

Gakwaya Olivier yagize ati " Uwo mutoza w’umubiligi ntawe nzi,kuko ubu umutoza ntaraboneka,ariko kuri lisiti hasigaye babiri,biramutse bitinze nko ku cyumweru abafana ba Rayon Sports baba bamumenye,"

Didier Gomes Da Rosa ubu ari gutoza Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun
Didier Gomes Da Rosa ubu ari gutoza Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun

Muri icyo kiganiro twagiranye na Gakwaya Olivier,yirinze gutangaza amazina y’abo batoza,n’ubwo amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwahoze atoza iyi kipe ariwe Didier Gomes Da Rosa ariwe ufite amahirwe yo kugaruka muri iyi kipe,byaramuka bidakunze amahitamo ya kabiri akerekeza ku mutoza w’umubiligi witwa Pascal Lebrun.

Bitaganijwe ko shampiona y’icyiciro cya mbere izatangira taliki ya 10 Nzeli 2015,ikazatangira igizwe n’amakipe 16,aho ikipe ya Etincelles na Muhanga ziyongera ku makipe 14 yari yemerewe kuzakina shampiona ya 2015/2016.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Cyokora Gomez na Baptiste bageza Rayon ahantu heza pe! Ariko ikibazo cy’ubushobozi nicyo giteye inkeke! Ikindi abakinnyi Rayon ifite ntabwo mbona ko bazahatana n’andi makipe akomeye yiyubatse nka Police na APR. Cyokora Rayon ikwiye gutekereza neza mbere yo gufata umwanzuro. Baptiste nibamushyira ku ruhande bazaba bibeshye,buriya niwe wari ushoboye bariya bakinnyi biganjemo abakiri bato.Burya ni umu formateur.

saba ramos yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Maniriho, none se nyine ikibazo ko ari ubushobozi ukaba wivugira ko azamburwa, kandi ukaba uzi neza uko yagiye avuga ngo umushahara we awubona utinze, buriya ntitwareka kwipasa muremure bagaha akazi umutoza ujyanye n’ubushobozi arise Kayiranga Baptiste, noneho ubushobozi bukaba bwubakwa ari nako ikipe yubakwa.

Nshimiye yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Komoite irimo iracyererwa guhitamo umutoza, kandi championnat ntago izigizwa inyuma ngo hategerejwe umutoza wa Rayon Sport yacu, nibashyiremo agatege, ndetse na KAYIRANGA J.Baptiste bazamwibuke bamuhe akazi ka Team Manager cg Directeur Technique cg kuba Coach adjoint, ni umuntu wa equipe kandi azi icyo gukora.

Nshimiye yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Gomes narokore rayon ikibazo nukobazamwambura

maniriho walter yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka