Mahama: Impunzi z’Abarundi zirishimira gukomereza amasomo mu Rwanda

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zishimira amasomo ziri guhabwa kuko zizera ko azabafasha mu bumenyi.

Barabitangaza mu gihe hashize amezi ane muri iyi nkambi hatangiye gutangwa amasomo arimo Ikinyarwanda.

Bishimiye ko bamaze kunguka ubumenyi mu kinyarwanda no mu cyongereza.
Bishimiye ko bamaze kunguka ubumenyi mu kinyarwanda no mu cyongereza.

Ayo mashuri yo kwimenyereza gahunda y’uburezi bw’u Rwanda yatangiranye n’abana ibihumbi icyenda kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri yisumbuye.

Kimana Franchise wiga mu wa kane w’ayisumbuye agira ati “Ndaryohewe kuko nsubiye kwiga kubera nari nahebye bitewe n’intambara z’i Burundi, tumaze kunguka byinshi kuruta abasigaye mu gihugu kandi nibadushyira mu mashuri y’u Rwanda tuzatsinda.”

Iyi gahunda inareba abana bakiri bato.
Iyi gahunda inareba abana bakiri bato.

Iradukunda Ariella avuga ko mu masomo biga bishimiye icyongereza n’i Kinyarwanda mu gihe i Burundi igifaransa aricyo bigaga cyane.

Ati “Turishimye, twiga neza turabona byinshi tutari bwarabone i Burundi, twashyiraga hejuru igifaransa ariko ubu turunguka icyongereza n’i Kinyarwanda, turaryohewe cyane.”

Nubwo bishimiye amasomo umubare wabatangiye ishuri ukomeje kugabanuka, bavuga ko byaba biterwa n’abana bamwe bibana bikabagora kwiga kubera ubuzima babayemo, nk’uko nitangazwa n’uwitwa Bigirimana Prosper.

Abarimo bafite ibyumba bateguriramo amasomo.
Abarimo bafite ibyumba bateguriramo amasomo.

Ati “Kwiga byari byiza ariko hari abana baje bonyine ntibafite nyina nta na se, nibo usanga kwiga bibakomerera bagata ishuri.”

Mwarimu Nsabimana Esekiel avuga ko impamvu batoza abana i Kinyarwanda n’icyongereza ko ari ukugira ngo muri gahunda ya “Orientation Programme” yo kubahuza n’abanyarwanda biborohere.

Ati “Icyo twumva n’uko mu kwezi kwa mbere bazabahuza n’abanyarwanda turishimye cyane ubu bamaze kumenya byinshi mu Kinyarwanda no mu cyongereza ndahamya ko bitazabagora kwigira mu Rwanda izadufasha kubacunga bibarinda kurangara no kuzerera.”

Inkambi imaze kwakira abagera mu bihumbi 40.
Inkambi imaze kwakira abagera mu bihumbi 40.

Gerard Ingaboyamahina ushinzwe uburezi mu nkambi ya Mahama avuga ko hari gahunda yo kwigisha abana bose kugera muri 12YBE.

Ati “ADRA turatanga uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye na Care International ifasha abana bo mu mashuri y’inshuke,nkuko gahunda y’u Rwanda ibiteganya hari icyizere ko hano mu nkambi abana bose baziga kugera mu myaka 12 y’u burezi bwibanze”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe nyamasheke mumidugudu yose bazaduhemo amashuri yinshuke kuko twe ababyeyi biratugora

alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka