Sake: Bafata ubuhinzi bw’imbuto nubw’ibirungo nk’inzira njyabukire

Abahinzi b’imbuto n’ibirungo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, bavuga ko bubinjiriza ibihumbi 25 ku munsi bikabasha kubatunga.

Ntezimana Jean Paulumuhinzi w’ibirungo n’imbuto ku butaka butageze kuri hegitari imwe, yemeza ko guhinga ibi bihingwa byamubereye nk’irembo ry’inzira njyabukire.

Bahuje ubutaka bahinga inanasi kugirango biteze imbere babikesha imbuto.
Bahuje ubutaka bahinga inanasi kugirango biteze imbere babikesha imbuto.

Agira ati “Nk’ubu mvuye ku isoko, ibihumbi 25 byanjye ndabitahanye nkuye muri ubu buhinzi bwonyine. Ubu buhinzi nabwigishijwe n’abazungu aho nakoraga mu bihaye Imana.”

Uyu muhinzi kimwe na bagenzi be, bavuga ko ntawajya munsi y’ibihumbi 700 ku mwaka umwe bivuye muri ubu buhinzi buto, bafatanya n’ubundi busanzwe.

Rwemarika Theophile undi muhinzi w’izi mboga, avuga ubuhinzi bw’ibirungo n’imbuto yabwigiye kuri Ntezimana ndetse akaba yaramubereye nk’irembo mu nzira njya bukire.

Ati “Mu mibyaro namuguzeho ya “Thai” y’ibihumbi ijana namuguzeho nkongeraho n’izindi mbuto nahinze, ubu n’uwampa miliyoni imwe sinahamuha nkurikije umusaruro nkuramo. Mubyukuri nta gihingwa cyunguka nk’imbuto ndetse n’ibirungo.”

Iyo uganiriye na bamwe mu bagura imbuto mu masoko bakubwira ko ziboneka zihenze, ariko bakemera kuzigura kuko bazi akamaro zifite mu mubili nk’uko bagiye babyigishwa n’abajyanama b’ubuzima n’abandi bazi byinshi mu by’ibiribwa bitunga umubiri.

Ildephonse Nzabagerageza ushinzwe ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Sake, avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto hateganijwe amapipimyere y’ibiti by’imbuto kugirango abantu babe bahinga imbuto ku bwinshi.

Ati “Urwego rw’akarere rwateguye uburyo hakorwa izo pipimyere z’ibihingwa by’imbuto,kuburyo abaturage bagenda bazihabwa bakazihinga kuko imbuto zifitiye akamaro umubili wacu. Nino mu buryo bwo kurwanya imirire mibi.Abantu bose turabibashishikariza.”

Zimwe mu mbuto zihingwa n’aba bahinzi zirimo,marakuja,amarunji, ibinyomoro amapapayi n’izindi aho usanga zose ikilo kimwe kigurwa hagati y’amafaranga 800 n’i 1.200 ku kilo.

Abahinga imbuto mu karere ka Ngoma bavuga ko nta kibazo cy’isoko ry’umusaruro wabo w’imbuto bagira igihe zeze kuko ziba zikenewe na benshi bityo zikagurwa vuba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mumbwire uko bahinga inyanya murakoze

elie yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Abahinzi mukomerezaho, kera umuntu utaragiraga icyo akora baravugaga ngo ni umuhizi, ariko kandi nyamara ubuhinzi ni umwuga mwiza cyane n’ipfundo rya byose abantu ntibabaho ubuhinzi budahali nibwo butanga ibidutunga, abahinzi dore mwahawe agaciro nimuhinge mwiteze imbere n’igihugu muri rusange

Itangaza yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

imbuto n’ibirungo bikenerwa kuri buri cyiciro k’igaburo rigiye cg riteguwe ntakabuza ubukire murabusatira

Isimbi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

imbuto n’ibirungo bikenerwa kuri buri cyiciro k’igaburo rigiye cg riteguwe ntakabuza ubukire murabusatira

Isimbi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

courage Ntezimana Jean Paul komerezaho iterambere biri kuza

papi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Abahinzi nimukomereze aho, umwuga mwiza ni uteza imbere uw’ukora.

Enzo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka