Huye: UR na IPRC-South bifuza ko perezida w’u Rwanda yajya akurwaho n’amatora

Abenshi mu bakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, n’abakora muri IPRC-South, bagaragaje ko bifuza ko perezida w’u Rwanda atakongera kugira inzitizi ya manda, ahubwo amatora akazajya aba ariyo agenda niba akwiye gukomeza kuyobora.

Babitangarije mu biganiro ari nabyo bya nyuma kuri iyi ngingo, bagiranye na Senateri Chrysologue Karangwa na Evariste Bizimana, kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2015.

Umubare w'abifuje manda y'imyaka itanu n'irindwi ifunguye ni wo wabaye mwinshi.
Umubare w’abifuje manda y’imyaka itanu n’irindwi ifunguye ni wo wabaye mwinshi.

Ibi bitekerezo babigaragaje nyuma yo kugaragaza impamvu zituma bifuza ko itegekonshinga ryavugururwa, perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Kuri ubu perezida Kagame azaba asoje manda ebyiri z’imyaka irindwi, mu gihe ingingo y’i 101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda ivuga ko ubundi nta wuyobora u Rwanda ugomba kuzirenza.

Zimwe muri izo mpamvu ni ukuba nyuma ya manda ebyiri, basanga batakwitesha kuyoborwa na Perezida Kagame kubera ibikorwa yagejeje ku Banyarwanda harimo kuba u Rwnda ari igihugu gifite umutekano usesuye, kuba abantu basigaye bashishikarizwa kwiga imyuga kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo, gahunda ya Girinka, n’ibindi byinshi.

Bamwe rero basabye ko Perezida w’u Rwanda yajya aruyobora mu gihe cya manda y’imyaka itanu, ariko akaba yakongera kwiyamamaza igihe cyose akiyumvamo ubushobozi, hanyuma Abanyarwanda na bo bakazajya bahitamo uwo babona ubabereye.

Hari n’abifuje ko manda yaba imyaka irindwi na yo itagira umupaka. Hari ariko n’uwavuze ko byaba byiza manda ibaye imyaka itanu, hanyuma perezida akazajya aba yemerewe kongera kwiyamamaza inshuro ebyiri gusa.

Uwatanze iki gitekerezo yagize ati “Ibigwi bya Perezida Kagame turabizi, ni umuybozi mwiza kandi twifuza ko yakomeza kutuyobora. Ariko itegekonshinga ntirizaba ryanditsemo izina rye. Mu rwego rwo kwirinda ko nyuma ye haza umuperezida utari mwiza, ntekereza ko twamwihanganira imyaka 15, hanyuma akava mu bemerewe kwiyamamaza.”

Hari n’uwtanze igitekerezo cy’uko Perezida yazajya yiyamamariza manda imwe y’imyaka irindwi, hanyuma akavaho hakajyaho undi.

Mu rwego rwo kugira ngo hatagira abafata ijambo bagakomeza gusubiramo ibyavuzwe n’abandi, abari bateraniye mu biganiro bagera kuri batanu basabwe gutorera buri cyifuzo: abifuza manda y’imyaka itanu ifunguye ni bo babaye benshi, hakurikiraho abifuza iy’imyaka irindwi ifunguye.

Abashyigikiye manda zitarenze eshatu z’imyaka 5 bo babaye mbarwa, naho igitekerezo cy’uko perezida yajya ayobora mu gihe cya manda imwe y’imyaka 7 cyo cyashyigikiwe n’uwagitanze wenyine.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka