Musanze: Bifuza ko Kagame ayobora abana babo n’abazabakomokaho nk’uko yayoboye neza ababyeyi

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze baganira n’abadepite ku ingingo y’i 101 basabye ko ihindurwa, kugira ngo abana babo n’abo bazabyara bagire amahirwe yo kuyoborwa Perezida Kagame bazagerweho n’ibyiza nk’uko ababyeyi babo yabibagejejeho.

Akingeneye Marcelline wikorera bo mu Karere ka Musanze, avuga ko yavutse mu muryango ukennye baba mu nzu y’ibyatsi iva n’abavandimwe be barwaye amavunja kubera isuku nke, ariko kubera ubuyobozi bwa Kagame bwabakuye muri nyakatsi bubigisha kugira isuku.

Dusabemariya ngo Kagame afite ibanga ryo kuyobora Abanyarwanda.
Dusabemariya ngo Kagame afite ibanga ryo kuyobora Abanyarwanda.

Uyu mubyeyi ashimangira ko Perezida Kagame yafashe neza Abanyarwanda, kubera iyo mpamvu yifuza ko ingingo y’i 101 ihindurwa, kugira ngo abana babo n’abazabakomokaho bazayoborwe neza na bo bagerwe n’ibyiza bye.

Agira ati “Ndashaka ko ryahindurwa itegeko [ingingo] y’i 101 n’abana nabyaye akatuyobora nk’uko natwe yadufashe neza akadukura muri nyakatsi akadushyira mu mabati nkagira ngo n’abuzukuru b’abana banjye bazabyare Paul Kagame azabayobore.”

Undi mubyeyi witwa Dusabemariya Jeanne na we arikorera nk’umwe mu bacitse wacitse ku icumu, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yumvaga atazongera kubana n’Abahutu ariko icyo gitego Paul Kagame yaragitsinze uyu munsi babanye neza ku buryo banashyingirana nka mbere.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze baganira n'abadepite ku ngingo y'i 101 y'itegeko nshinga.
Abikorera bo mu Karere ka Musanze baganira n’abadepite ku ngingo y’i 101 y’itegeko nshinga.

Ashingiye kuri ibyo, Dusabemariya ashimangira ko Perezida Kagame afite ibanga Imana yamuhaye ryo kuyobora Abanyarwanda, na we agasaba ko ingingo y’i 101 ivugurwa igakuraho imbogamizi zo kwiyamamaza nyuma ya 2017 n’abana babo yakorokoye muri Jenoside bakabasha kumutora bwa mbere.

Ati “Mbona Paul Kagame hari ibanga Imana yamubitsemo ryo kuyobora Abanyarwanda. Ku bwanjye numva Paul Kagame yakongera tukamutora n’abana bacu yarokoye ni bwo bwa mbere bagiye kutora bagomba kumutora.”

Abikorera bashimangira ko yakuyeho amoko mu irangamuntu n’ ivangura rishingiye ku turere ryagaragaraga ku birango by’imodoka (purake) ikigeretseho ateza imbere igihugu muri rusange.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame ni umuyobozi mwiza tutapfa kwitesha

Kadenesi yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka