Bweyeye: Barahiye ko bazatora Perezida Kagame yabyemera cyangwa atabyemera

Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye baravuga ko gutora Perezida Paul kagame 100%, kuko nta mahirwe bamuha yo kutemera kwiyamamaza kubera ibyo yakoreye uwo murenge akawukura mu bukene no mu bwigunge.

Bizimana Charles yavuze ko kuba Perezida Kagame yarahaye abashinzwe umutekano gucunga intwaro zabo neza ntizibe izo kwica abantu ahubwo zikaba izo kubacungira umutekano, agafasha abaturage kumenya kwihangira imirimo iterambere rigakataza mu murenge wabo,ari byo ashingiraho ko ari umuntu w’akamaro.

Abakecuru ifuza nabo ngo perezida ni umubyeyi wabo bifuza ko yakomeza kubayobora.
Abakecuru ifuza nabo ngo perezida ni umubyeyi wabo bifuza ko yakomeza kubayobora.

Yatumye intumwa za Rubanda kumushyikiriza ubutumwa kumukuru w’igihugu bwo kwemera kuzabayobora. Yagize ati “Perezida Kagame Paul yemere cyangwa yange bazamutora kungufu.”

Uyu muturage yakomeje kuvuga ko abanyamahanga bivanga mu by’Abanyarwanda bavuga ko badashyigikiye ko ingingo 101 itahinduka bari kubamagana.

Akavuga ko Abanyarwanda bagomba kureba ibyabo n’abanyamahanga bakareba ibyabo, kuko iyo bagiye gushyiraho ubwabo buyobozi batavangirwa n’Abanyarwanda.

Abaturage ba Bweyeye ngo bahaye perezida Kagame Manda zitabarika.
Abaturage ba Bweyeye ngo bahaye perezida Kagame Manda zitabarika.

Kimwe n’abagenzi be, bavuzeko nk’uko umugore asezerana n’umugabo kubana akaramata ariko nabo bifuza kuzayoborwa na Perezida Kagame kugeza atakiri ku isi.

Aba baturage bavuga ko bakurikije ibyo bamaze iminsi babona kubaturanyi babo b’Abarundi batifuza ko byagera i Rwanda, kuko n’amahanga yashutse abaturage bagapfa ariko abanyapolitiki bikorera ibyabo.

Bizumuremye Frederic avuga ko bweyeye itari izwi namba aho ngo nta gikorwa nakimwe cy’iterambere bari bafite kuri ubu ngo bafite ikigo nderabuzima, amashuri n’ikigo cy’imari Sacco. Yongeraho ko batari bazi uko imodoka isa ariko ubu ngo umuhanda ni nyabagendwa.

Depite Mwiza Esperence abwira abaturage ko aribo bafite gushyiraho umuyobozi bishakiye.
Depite Mwiza Esperence abwira abaturage ko aribo bafite gushyiraho umuyobozi bishakiye.

Depite Mwiza Esperence yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Bweyeye ko baje kumva niba bahamya ibyo bandikiye inteko basaba ko ingingo 101 yahinduka.

Abihaye Imana bo muri uwo murenge barimo Pasitori Kanyabashi, bo bavuze ko bategetse ko ingingo 101 yihinduka impano yabo bahawe n’Imana bakayikomeza.

Aba baturage bongeye gushimangira ko ari bo ubwabo bafashe icyemezo cyo kwandikirai nteko ishinga amategeko ntawe ubahagaze hejuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abazungu nibubake ibyabo, natwe abanyarwanda twubake ibyacu babireba!

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Turashimira abanyarwanda muri rusange bafashe iyambere nanjye kdi ndimo bakemeza ko iriya ngingo yi 101.ko yahindurwa.tukongera guha umusaza wacu andi mahirwe yo kutuyobora twese twarebye kure! Gusa icyo nasaba abadepite nuko bahindura iriya iriya ngingo "101" aho kuba manda 2gusa,bakayihinduramo manda nyishi ariko imwe, imwe igizwe ni myaka 5ans,5ans,kuko nyirayo arushaho gukora byiza kuko aba ashaka kuzongera kugirirwa ikizere. ’’’’’’’Murakoze!’’’’’’’’

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka