Rambura: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi mu isantire ya Guriro ntihagira ikirokoka

Inzu yacururizwagamo ibikoresho by’amatelefoni na za sharijeri zazo ibarizwa mu isantere y’ubucuruzi ya Guriro yo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro irayitwika ntihagira ikirokoka mu bicuruzwa byose byari biyirimo.

Mu masaha ya sa munani z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye iyi nzu yacururizwagamo yari isanzwe inakorerwamo n’abatekinisiye ba amatelevisiyo n’ibindi bikoresho bikoreshwa n’umuriro.

Inzu yahiye nubwo yari ifatanye n'izindi abaturage batabaye ntizafatwa.
Inzu yahiye nubwo yari ifatanye n’izindi abaturage batabaye ntizafatwa.

Abaturage bari aho ubwo iyo nkongi yibasiraga iyo nzu,bavuze ko batamenye icyateye iyo nkong, kuko ahahiye hari hanakinze uwakoreragamo adahari.

Umuyobozi w’akagari ka Guriro Mushimiyimana Venantie avuga ko umwotsi watangiye kuzamuka muri iyo nzu areba dore ko akagari kegeranye n’iyo santire.

Ati “Nari ndi ku biro twebwe tugiye kubona tubona umwotsi hejuru, nibwo nahise mpamagara abantu ngo baze bakupe insinga,mo imbere inzu yari yamaze gushya. Utuntu twose yakoreshaga twari twamaze gushya.”

Ibyari mu nzu imbere byahiye birakongoka nta na kimwe baramuye nubwo bagerageje kuzimya.
Ibyari mu nzu imbere byahiye birakongoka nta na kimwe baramuye nubwo bagerageje kuzimya.

Yongeraho ko bakimara kubibona batyo,n’abaturage bahise bihutira gutabara, bakora ibishoboka byose ngo n’andi mazu adafatwa. Yongeraho ko biyeranje bagakoresha ibitaka mu kuzimya kandi bikabahira nubwo ntacyo basanze gisigaye imbere mu nzu yahiye,ariko andi mazu yo ntiyafashwe.

Nyir’iyo nzu yatangaje ko ibyarimo byose byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu Mukaminani Angela wahise utabara,yasabye uwagize ibyago kwihangana ntacike intege kuko ibiza bitera bidateguje.

Turikumwenayo wahishije inzu avuga ko ibyahiye bifite agaciro k'ibihumbi 600.
Turikumwenayo wahishije inzu avuga ko ibyahiye bifite agaciro k’ibihumbi 600.

Yongeyeho ko ubuyobozi n’abaturage n’ubusanzwe basanzwe bafite umuco wo gutabarana bagafata mu mugongo uwahuye n’ibibazo. Ari nayo mpamvu yijeje uwahishije ibikoresho bye byamubeshagaho ko ku bufatanye n’abaturage hazagira igikorwa kugira ngo abe yakongera kugira icyo akora.

Yaboneyeho gusaba abaturage kudasiga bacometse ibintu badahari bakanibuka gukoresha insinga zuje ubuziranenge, nyuma y’uko bimwe mu by’abaturage bakekaga ko byateye iyo nkongi ari umuriro w’amashanyarazi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka