Kamonyi: Kwibuka abakoreraga Leta bazize Jenoside ngo ni uguha agaciro umugambi yo kubaka igihugu bari bafite

Mu rwego rwo guha agaciro imirimo bakoraga bitangira kubaka igihugu ariko Leta yariho icyo gihe ikagira uruhare mu kubica, abakozi b’Akarere ka Kamonyi bibutse abakoreraga amakomini yavuyemo Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasabye abakozi bibuka bagenzi babo kubyaza umusaruro amahirwe y’imiyoborere iharanira iterambere rya buri wese, maze bakusa ikivi cyo guharanira kubaka igihugu kizira ivangura nk’uko abapfuye babiharaniye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asanga kwibuka abari abakozi ba Leta ari uguha agaciroumugambi wo kubaka igihugu bari bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asanga kwibuka abari abakozi ba Leta ari uguha agaciroumugambi wo kubaka igihugu bari bafite.

Mu bakozi bibukwa harimo abagaragaje ubutwari bwo guhangana n’ingengabitekerezo y’amacakubiri nka Callixte Ndagijimana wari Burugumesitiri wa Komini Mugina, wanze ko abatutsi bicwa, maze akabanza kugambanirwa akicwa ngo akaba ari we ubimburira Rurangiza ya Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku Mugina n’abari bahahungiye muri 1994.

Mu bibukwa kandi harimo n’abandi bakozi 15. Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uhamya ko azi imikorere ya bamwe muri bo, avuga ko kubibuka ari umwanya wo kongera guhamya agaciro kabo ku mugambi bari bafitiye iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Ni abakozi bashakiraga imibereho myiza abaturage. Igihugu nticyari gikwiye kubahemba kubica.”

Abakozi b'Akarere ka Kamonyi bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Abakozi b’Akarere ka Kamonyi bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, atangaza ko kwibuka ibikorwa by’abakozi bibukwa uyu munsi, biha isomo abakozi bari mu myanya yabo uyu munsi, ryo gutegura ahazaza habo heza.

Ati “Isomo biduha ni uko buri wese agomba kwicara mu mwanya we uyu munsi yibuka ko intebe yicayemo hari uwabanje kuyicaramo. Bikaduha isomo ryo gushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uruhare igira mu gusubiza agaciro buri Munyarwanda, by’umwihariko umukozi w’igihugu”.

Abakomoka ku bakozi bibukwa uyu munsi, bashimira ingabo z’ Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse na Leta y’Ubumwe yaharaniye ko imibereho ya buri Munyarwanda iba myiza.

Muri uyu muhango wo kwibuka abakozi ba Leta bo mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside, haribukwa abakoreraga amakomini ya Runda, Taba, Musambira, Mugina na Rutobwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka