Ndego: Abahinzi b’imyumbati barinubira igiciro bayibaguriraho

Abahinzi b’imyumbati bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona isoko ry’imyumbati bahinga kuko bayigurirwa ku giciro kiri hasi.

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi, imyumbati ikaba ari cyo gihingwa cyatoranyijwe kuwuhingwamo bitewe n’uko yihanganira izuba ugereranyije n’ibindi bihingwa.

Abahinzi barinubira igiciro bagurirwaho imyumbati iyo bajeje.
Abahinzi barinubira igiciro bagurirwaho imyumbati iyo bajeje.

Abaturage b’uwo murenge bavuga ko imyumbati itanga umusaruro mwiza, ariko ngo baracyafite imbogamizi yo kuyibonera isoko ryiza kuko abayibagurira bayigura ku giciro kiri hasi.

Ikiro cy’imyumbati yumye ngo ntigikunze kurenza amafaranga 100, mu gihe icy’imyumbati mibisi cyo kigura amafaranga 45, nk’uko Karemera Sylvain na Mukansoro Jeanne bahinga imyumbati muri uwo murenge babidutangarije.

Abo baturage bavuga ko bemera gutanga imyumbati ya bo kuri icyo giciro kuko n’ubundi batayireka ngo iborere mu mirima kandi hari ibindi bibazo bikeneye amafaranga baba bagomba gukemura mu miryango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego ntibwemeranya n’abavuga ko batabona isoko ry’imyumbati beza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Nsoro Alex Bright, avuga ko abahinzi b’imyumbati bafite koperative ikorana n’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rutunganya imyumbati rukayibyaza ifu. We ngo asanga ikibazo cyaba ari uko abaturage batishimiye igiciro bagurirwaho imyumbati yabo kuko nta wigeze ayiburira isoko.

Cyakora avuga ko icyakorwa ari uko koperative yabo yaganira n’urwo ruganda rwa Kinazi hakarebwa niba icyo giciro gishobora kwiyongera.

Abaturage bo muri Ndego bavuga ko igihingwa cy’imyumbati kiberanye n’agace batuyemo, ariko ngo kuba bayihinga ntibayibonemo amafaranga yatuma biteza imbere na byo ubwa biracyari ikibazo.

Ku cyifuzo cya bamwe ngo ubuyobozi bukwiye gutangira gutekereza uburyo bakwegerezwa uruganda rutunganya imyumbati, kuko “rwayibagurira ku giciro cyiza kandi bagashishikarira kuyihinga bitewe n’uko baba bafite isoko ryizewe”

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka