Gisagara: Benshi mu baturage bahamya ko ubworozi bw’ingurube bubakura mu bukene

Bamwe mu batuye mu karere ka Gisagara by’umwihariko mu murenge wa Save, bavuga ko mu matungo yose abaho iryo bakwemera gutunga babona rigira akamaro byihuse kurusha andi matungo ni ingurube.

Aba baturage bemeza ko iri tungo ryunguka vuba kurusha andi matungo kandi ko igituma bavuga ko nta rindi batunga ari uko ryagiye ribagoboka kenshi mu bibazo. Hari n’abahamya ko iyo batarigira ubu bari nta buzima bafite.

Gisagara korora ingurube bibateza imbere,
Gisagara korora ingurube bibateza imbere,

Uwimana Chantal utuye mu kagari ka Munazi muri uyu murenge wa Save ati “Ingurube ni itungo rikomeye ku, iyo ryitaweho ritanga umusaruro mwiza kandi byihuse, uko ingurube uyigaburiye neza niko ikura vuba kandi ikororoka vuba.”

Uwimana avuga ko korora ingurube ari byo byagiye bimufasha kurera abana 2 afite, abasha kubarihira amashuri, kubarihira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bakenera mu rugo. Atunze ingurube 4 iyo hari ibwaguye akabona ibibwana nka 6 arabigurisha cyangwa akagurisha ishaje mu zo afite agakomeza ubworozi bwe.

Mukakamali Daphrose utuye mu murenge wa Kansi yemeza ko korora ingurube byamuhaye intangiriro ubu akaba amaze kwiteza imbere. Avuga ko yoroye ingurube bwa mbere mu 2012, irashisha bitangaje, aza kubona umuguzi amuha amafaranga ibihumbi 130.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Aya mafaranga yarantunguye kuko yaje mu gihe nta butaka bwo guhinga nari mfite ubwo mba ndatishisje ubu ndahinga nkanakomeza korora ingurube kandi byaranzamuye kuko nyuma nabashije kwisanira inzu nkemura ibibazo byo mu rugo ubu ni amahoro.”

Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko batemeranywa n’abasuzugura ingurube cyangwa abakiyita itungo ryo mu batindi kuko ngo ntawuyitunga yayitayeho neza ngo ntiyikenure. Kuri ubu mu murenge wa Save ingurube ifite amazina atandukanye nka Kabavu, Akabenzi n’andi, ikindi kandi bigaragara ko yasimbuye ihene kuko ziribwa ku tubari cyane.

Abazigura inyama z’ingurube ku mabagiro bo bavuga ko igiciro cyazo ari amafaranga 1400 ku kiro.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Shaa Jekwerinanjendayishaka Yoshikiragut?Nime N:61789739 Mwobamukozecyane,ok

Bintunimana yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Twebwe twasabagako mwazadushakira isoko kuko tworoye zimwe zinzungu ariko twabuze abatugurira mubabonye mwaduhamagara kuri785626785 Turi muri kayonza/Mwiri

BIHIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Ingurube ni itungo rifatiye abantu runini cyane cyane ko ritaruhije m’uburyo bw’imyororokere. Kandi ryproroka vuba ugereranyije n’andi matungo.

jhon yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka