Muhanga: Abahinzi banenga uburyo zimwe nyongeramusaruro ziba zipfunyitse

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Muhanga baranenga uburyo hari zimwe mu nyongeramusaruro zibageraho zipfunyitse mu buryo butujuje ubuziranenge.

Abahinzi bavuga ko usanga bimwe bipfunyitsemo inyongeramusaruro usanga bitujuje ibiro, ugasanga hari bumwe mu bwoko bupfunyitsemo ibintu bidahuye n’ibyanditse ku mufuka, cyangwa ugasanga ibiro byanditse ku mufuka ntibyuzuye ugereranyije n’ingano iteganyijwe.

Mukaruyenzi Agnès, ukorana n’abahinzi bo muri Koperative KIABR, avuga ko ishwagara yavaga muri KODAF, ku nkunga ya ACCP, itari yujuje ubuziranenge ugereranyije n’uko yazaga ipfunyitse.

Mukaruyenzi avuga ko zimwe mu nyongeramusaruro zipfunyikwa nabi bikaba byagira ingaruka ku musaruro.
Mukaruyenzi avuga ko zimwe mu nyongeramusaruro zipfunyikwa nabi bikaba byagira ingaruka ku musaruro.

Mukaruyenzi agira ati “Nta kintu na kimwe cyabaga cyanditse ku mufuka ngo bigaragare ko ari iya KODAF koko, yari ifunyitse mu dufuka tubi cyane, kandi ibiro bituzuye bikansaba gupimura kuva ku kilo kimwe kugeza ku matoni”.

Mukaruyenzi avuga ko n’amafumbire aba atuzuye neza agasaba ko hakorwa ubuvugizi abahinzi bakajya babona ibiro byuzuye kuko iyo babibye, usanga byishe ibipimo n’igenamigambi koperative iba yakoze.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko abacuruza inyongeramusaruro basabwa gushishoza mbere yo kurangura no kwakira inyongeramusaruro zivuye ku bacuruzi banini.

Safari (iburyo) asaba abahinzi kujya batanga amakuru muri MINAGRI igihe babonye ikitagenda neza ku bipfunyitsemo inyongeramusaruro.
Safari (iburyo) asaba abahinzi kujya batanga amakuru muri MINAGRI igihe babonye ikitagenda neza ku bipfunyitsemo inyongeramusaruro.

Abacuruza inyongeramusaruro bagomba kwitwararika mu birango biri ku mifuka ipfunyikwamo inyongeramusaruro, kuko amategeko agenga amabwiriza y’icuruza ryazo ateganya ko haba handitseho ibiro, aho byakorewe, ubwoko by’inyongeramusaruro, n’uko inyongeramusaruro ikoreshwa, uko zibikwa n’igihe zizarangirira gukoreshwa.

Safari Jean Bosco, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu mushinga RAD 2 (Rwanda Agro Dealers Development Project) asaba abahinzi kujya batanga amakuru muri MINAGRI igihe cyose babonye ibidasanzwe ku bisabwa ngo inyongeramusaruro zibe zujuje ibisabwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka