Nta gihugu cy’igihangange cyabigezeho kubera impano y’Imana gusa -Perezida Kagame
Mu biganiro byahuje Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga, ibiganiro bibera i Dallas muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Perezida Kagame yarusabye kwigira ku iterambere ry’ibihugu rubamo na rwo rukazabasha kwiteza imbere no guteza imbere u Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko hari byinshi abanyarwanda baba mu bihugu by’ibihangange bakwigirayo ku iterambere aho kubibamo gusa, kuko ngo aho bari atari amahirwe yo kuhaba ahubwo ari ukuhakura ikizabagirira akamaro.
Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rwaturutse imihanda yose ruje kwifatanya n’abanyarwanda kugaragaza intera rugezeho mu iterambere, ariko akarusaba ko iterambere ry’amahanga ritarubera imfabusa.
Perezida Kagame asaba urubyiruko kutajya kwicara mu bihugu by’abandi no gusoma ibitabo gusa ahubwo ko kuba mu mahanga ari umwanya wo kwiga uko iterambere rigerwaho.
Ahereye ku baba muri Amerika, Perezida Kagame asanga nta mugisha Amerika irusha u Rwanda, ahubwo ko abanyamerika bicaye bakareba ibyo bakeneye kandi byabateza imbere ari na byo bibagize ibyo bari byo magingo aya.
Iterambere bagezeho kandi ngo n’u Rwanda rwarigeraho kuko nabo atari amahirwe cyangwa impuhwe z’Imana gusa.
Kagame agira ati “Hano barakora, abantu bazi ibyo bakeneye bakabitekerezaho bakabikora, ntabwo ari impuhwe z’Imana gusa ahubwo baranakora. Kuki mwe mwakwicara mugasoma ibitabo gusa, ahubwo mwanakwigira ku byo bakora namwe mukazabikora iwanyu, uru rubyiruko ruri aha rushobora gutera imbere”.
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro i Dallas narwo rwivugira ko nta mpamvu n’imwe yo kurusaba ko rwagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyarwo, ko ahubwo ko ari inshingano kuri rwo gukora cyane kugira ngo ruhinyuze abazi ko rwagiye gukora ubusa mu mahanga.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sibyo se wagize ngo aba babaye ibihangange babibaye batakoze? none twe nk’abanyarwanda dutegereje iki?