Nizeye kwitwara neza mu mukino w’abakeba-Milutin Micho

Umutoza Milutin Micho Sredojovic w’ikipe y’igihugu ya Uganda wanahoze atoza Amavubi aratangaza ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 aho Uganda ikina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 ifite icyizere cyo kuba yakwitwara neza mu mukino iza gukina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu i Saa cyenda n’iminota 30

Milutin Micho Yishimiye kugaruka kuri Stade yumva ko yagiriyeho ibihe byiza
Milutin Micho Yishimiye kugaruka kuri Stade yumva ko yagiriyeho ibihe byiza

Umunya Serbia wahoze atoza Amavubi,Milutin Micho Sredojovic nyuma y’imyitozo ye ya nyuma kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yishimiye kuba agarutse mu gihugu yahoze atoza ndetse akaba azi neza koagiye gukina n’ikipe ikomeye.

Milutin Micho Sredojovic yagize ati"Ni ibyishimo kuba ngarutse hano mu Rwanda, kuko nahagiriye ibihe byiza mu gihe cy’umwaka n’igice nahamaze, gusa ibi ni ibyarangiye, naho ubu ikigezweho ndi kureba ni generation nshya y’abatarengeje imyaka 23 ya Uganda"

Micho kandi yakomeje agira ati" Tugiye gukina n’ikipe nziza, ifite abakinnyi b’abahanga ku giti cyabo, bazi guhuza umukino, ni umukino w’amakipe y’amakeba kandi bimaze igihe kinini gusa igihari n’uko ikipe yacu murayizi natwe iyanyu turayizi"

Iyi kipe yari yahamagaye abakinnyi 6 bakina hanze y'u Rwanda ariko haje umwe
Iyi kipe yari yahamagaye abakinnyi 6 bakina hanze y’u Rwanda ariko haje umwe
Bigorora nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa kane
Bigorora nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane

Ikipe ya Uganda U23 :
Abanyezamu : Jamal Salim Omar Magola na James Alitho

Ba myugariro : Joseph Nsubuga, Deus Bukenya, Brian Ochwo, Shafiki, Bakaki na Sadat Kyambadde,

Abakina hagati : Derrick Tekkwo, Kizito Keziron, Muzamiru Mutyaba, Farouk Miya, Tom Masiko, Martin Kiiza na Tadeo Lwanga

Ba Rutahizamu : Erisa Sekisambu, John Semazi, Fahad Muhhamad Hassan na Umaru Kasumba

Byinshi barabyifasha, ngo bitoze gutera muri iri zamu
Byinshi barabyifasha, ngo bitoze gutera muri iri zamu
Bifitiye icyizere cyo kwitwara neza imbere y'Amavubi
Bifitiye icyizere cyo kwitwara neza imbere y’Amavubi

Uyu mukino uteganijwe gutangira ku Isaha ya Saa Cyenda n’igice(15h30) kuri Stade Amahoro, naho umukino wo kwishyura ukazaba ku Wa gatandatu w’icyumweru gitaha taliki ya 30/05/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bakine ntagihunga miriyoni cumi nimwe za banyarwanda tubarinyuma

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

abahungu bacu bahumure baratsinda 2-1

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka