Nyagatare: Babiri bari mu bitaro kubera ingaruka zo gucibwa “ikirimi” n’abavuzi gakondo

Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.

Hakizimana Faustin w’imyaka 25 y’amavuko ngo yafashwe aribwa umutwe no kubabara mu mihogo.

Ibitaro bya Nyagatare bivuga ko kubyimba mu mihogo ari ibintu bisanzwe kandi bivurwa bakiyama abavuzi gakondo bashuka abaturage ngo baca ibirimi.
Ibitaro bya Nyagatare bivuga ko kubyimba mu mihogo ari ibintu bisanzwe kandi bivurwa bakiyama abavuzi gakondo bashuka abaturage ngo baca ibirimi.

Abamusuzumye ngo bamubwiye ko arwaye ikirimi. Uwambajimana Alexia, umugore we, avuga ko bihutiye kwa Munyarugerero Seth utuye mu Mudugudu wa Rugabano amu Kagari ka Rukomo ya 2 ho mu Murenge wa Rukomo ngo usanzwe azwiho guca ibirimi.

Nyuma yo kukimuca ngo yahise ava amaraso menshi cyakora bihutira kumujyana kwa muganga.

Avuga ko kujya kuri uyu muvuzi gakondo yabitewe no kuba ngo yarakuze yumva ko abantu barwara ibirimi bitacibwa bagapfa.

Kubera impungenge z’uko umugabo we yapfa kubera gutakaza amaraso menshi, Uwambajimana ashidikanya ku kuba we yakwicisha ikirimi aramutse ahuye n’iyo ndwara.

Ku ifoto ya Hakizimana tutagaragaza aha kubera imiterere yayo, aho twamusanze kwa munganga afite akadobo ka OMO aciramo amara ku buryo bigaragara ko amaraso yari amaze kugeramo ari hafi muri 1/2 cyako.

Dr Nizeyimana Theoneste, umuganga mu Bitaro bya Nyagatare, avuga ko gucibwa ikirimi byeze mu ifasi ibi bitaro bikoreramo.

Nikuze na we arwariye mu Bitaro bya Nyagatare kubera gucibwa ikirimi.
Nikuze na we arwariye mu Bitaro bya Nyagatare kubera gucibwa ikirimi.

Nyamara ariko ngo uburwayi bwo kubyimba mu mihogo bubaho kandi kwa muganga babuvura bityo agasaba ubuyobozi ubufatanye mu guhashya abaca ibirimi kuko ngo mu kubica hashobora kuvuka ingaruka zirimo izindi ndwara ndetse n’urupfu kubera gutakaza amaraso menshi.

Uretse Hakizimana umerewe nabi, Nikuze Chantal, wo mu Mudugudu wa Nyagasheru, mu Kagari ka Gikundamvura mo mu Murenge wa Karama, na we amaze ibyumweru 2 mu Bitaro bya Nyagatare nyuma yo gucibwa ikirimi.

Yemeza ko yagiye kukicisha kubera ko abona n’abandi babikora. Tuvugana na Munyarugerero Seth, uvugwaho guca ibirimi, ku murongo wa Terefone yatubwiye ko yicuza ibyo yakoze ariko na none akavuga mu gihe kingana n’umwaka yari amaze abikora ari Hakizimana wenyine yumvise wagize ingaruka.

Ngo yiyemeje kubihagarika akavura izindi ndwara gusa kuko asanzwe ari umuvuzi gakondo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka