Ruhango: MINAGRI yahagurukiye ikibazo cy’ikoreshwa ry’ifumbure

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iravuga ko nyuma yo kubona ko hari uturere tutitabira gukoresha inyongeramusoruro uko bikwiye yiyemeje gufata ingamba zikomeye, kuko aho bitabiriye gukoresha inyongeramusaruro umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara.

Umukozi wa MINAGRI ushinzwe igenzura ry’ikoreshwa ry’amafumbire, Egide Gatari, avuga ko nyuma yo kubona iki kibazo ubu MINAGRI irimo kugenda yegera uturere bakagirana ibiganiro n’abahinzi, abacuruza inyongeramusaruro, n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa.

Gatari asaba ko Akarere ka Ruhango kahagurukira ikoreshwa ry'inyongeramusaruro.
Gatari asaba ko Akarere ka Ruhango kahagurukira ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Ubwo itsinda ry’abakozi ba MINAGRI ryari mu Karere ka Ruhango tariki ya 19 Gicurasi 2015, Gatari yavuze ko ubu bashaka kongera umubare wa ba rwiyemezamirimo batumiza inyongeramusaruro, kugira ngo ziboneke ku buryo bushimishije.

Akarere ka Ruhango kaza mu turere twa nyuma dukoresha inyongeramusaruro, ubuyobozi bukavuga ko hari zimwe mu mbogamizi zituma abaturage batabyitabira zirimo imyumvire mike y’abahinzi ndetse n’imbogamizi zo kutabona inguzanyo mu bigo by’imari.

Abakozi ba MINAGRI hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango barebera hamwe uko ikoreshwa ry'inyongeramusaruro rihagaze n'uko byashyirwamo ingufu.
Abakozi ba MINAGRI hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango barebera hamwe uko ikoreshwa ry’inyongeramusaruro rihagaze n’uko byashyirwamo ingufu.

Munyampirwa François ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ruhango, avuga ko kubera ubufatanye na MINAGRI, bagiye kwegera cyane abacuruza inyongeramusaruro, kugira ngo bashyire imbaraga mu kwegera abahinzi babakangurira gukoresha inyongeramusaruro kandi ikaborohereza mu kuyibona.

Muri iyi nama, MINAGRI yihanangirije cyane abacuruzi b’inyongeramusaruro bakomeza kuba inyangamugayo mu kazi kabo, kuko ngo hari abo usanga baha abahinzi ifumbire ituzuye cyangwa ugasanga itujuje ubuziranenge.

Akarere ka Ruhango kugeza ubu ngo gakoresha inyongeramusaruro ku kigereranyo cya 30%, mu gihe kakagombye kuba kari kuri 70%.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka