Gisagara: Abapfakajwe na Jenoside biyemeje guhera kuri duke bahawe bakiteza imbere

Bamwe mu bapfakazi n’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barashima ubufasha bahabwa muri iki gihe cyo kwibuka, amatungo bahawe bakaba bavuga ko bazayabyaza umusaruro.

Hirya no hino mu Karere ka Gisagara muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango itandukanye, Leta ndetse n’abaturage bagenda bagaragaza ibikorwa byo gufasha abapfakazi n’incike barokotse Jenoside.

Bahawe ingurube banubakirwa ibiraro byo kuzororeramo.
Bahawe ingurube banubakirwa ibiraro byo kuzororeramo.

Mu Murenge wa Muganza muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 21, umuryango Action Aid usanzwe uhafite ibikorwa ukaba umaze kuremera imiryango igera kuri 15, ihabwa ingurube 15 yubakirwa n’ibiraro, buri muryango ubona ikiraro cyo kororeramo.

Mukabaziga na Ntihabose, bamwe mu bahawe aya matungo, bavuga ko mu bushobozi buke bari bafite, bagerageje kwiyubakira aho kuba kuko nta wundi muntu wigeze abatera inkunga, bityo bakaba biyemeza gufata neza aya matungo bahawe, kugira ngo bazabashe kuyikenuza ku bindi bazajya bakenera.

Mukabaziga yagize ati “Ni byo koko twavuye kure, twari tunafitite ubukene nta tungo tugira ariko ingurube twahawe tuzazifata neza zororoke maze natwe tujye tugurisha twikenure ku bindi.”

Lèandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, we asaba abaturage gushyira hamwe no kuba umwe kuko ari yo soko y’iterambere, naho ku kibazo cya bamwe mu barokotse Jenoside batarubakirwa, avuga ko hakurikijwe ubushobozi bw’akarere bazagenda bakurikiranwa bakubakirwa.

Ati “Tugenda tugira abantu bakura bakava mu miryango na bo bakaba bakeneye inzu zabo, tugira n’inzu zubatswe kera ubu zikaba ziri gusaza, tukagira n’abakeneye ubundi bufasha ariko aba bose tugerageza kubafasha uko akarere kifite kandi tuzanakomeza.”

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka