Nyamagabe: Ijambo Jenoside ryakoreshwaga mu yandi mazina mbere –Dr Bizimana

Ijambo Jenoside ryamenywe na benshi mu w’1994 ariko ngo ryakoreshwaga mu yandi mazina bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi byabaye mu Rwanda, kutita ku burenganzira bwa muntu, kwangirizwa imitungo n’amacakubiri.

Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro aherutse gutangira i Murambi ubwo hibukwaga abatutsi barenga ibihumbi 50 bahaguye, ku wa 21 Mata 2015, yavuze ko Jenoside yatangiye gukorwa kera ariko ifite izindi nyito.

Ingero yatanze ni ikiswe “Muyaga” abazungu banitaga “Muyaga Rwandais”, ikaba intambara yabaye mu w’1959.

Dr. Bizimana asanga ijambo "Jenoside" ryarahozeho ahubwo rikagira izindi nyito.
Dr. Bizimana asanga ijambo "Jenoside" ryarahozeho ahubwo rikagira izindi nyito.

Yagize ati “Ijambo Jenoside ryazanywe n’abayikoze, ariko hari andi magambo yaribanjirije. Hari iryaje mu w’1959-1960 ryitwa “Muyaga” n’abazungu babyanditseho bavugaga Muyaga Rwandais, ni ubwicanyi bwo muri 59 kuko bwaje bukamara ibyumweru 2. Twe twakuze batubwira bati kwa kanaka hariya bazize Muyaga”.

Urundi rugero yatanze ni ikiswe “Noheli y’amaraso” aho abatutsi barenga ibihumbi 21 bishwe bavuye mu misa ya noheli.

Yagize ati “Mu w’1963 twakuze batubwira icyo bita “Noheli y’amaraso” hariya mu Bufundu i Kaduha no mu Cyanika, bayise “Noheli y’amaraso” kuko abatutsi bishwe bavuye mu misa ya noheli n’ijoro, abandi bicwa ku manywa ariko biba ku munsi wa Noheli nyir’izina”.

Iyi “noheli y’amaraso” ikaba yarishe abagabo cyane n’abana b’abahungu bituma abapfakazi baba benshi ndetse n’abakobwa bagumirwa ari benshi kubera ko batashobora gushaka mu babicaga.

Dr. Bizimana akomeza avuga ko mu w’1972 haje ikiswe “myiopie sociale” yari igamije gukura abatutsi mu mashuri kugira ngo bagire imibereho mibi, izanywe n’umupadiri witwa Naveau

Yagize ati “Uyu mupadiri Naveau yaje avuga ngo ‘mufite ubuhumyi. Ntabwo mubona ko kuba hari abatutsi benshi mu mashuri ari ikibazo ko mugomba kubikiza mukabavanamo?’ Ni uko abanyeshuri bakura bagenzi babo mu mashuri iyo bayita “genocide intellectuelle”.

Mu gusoza ikiganiro cye, yavuze ko kuvuga amateka bifasha kwibuka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kandi buri wese aharanira ko rukomeza gutera imbere.

Ati “Kuvuga amateka ni ukwerekana uko ari kugira ngo bifashe kumva ibyiza dufite ubu ngubu ko tugomba kubisigasira”.

Dr. Bizimana yifuje ko amateka y’ U Rwanda akwiye kushyirwa ahagaraga uko yagenze kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya mateka ni meza kuko afite icyo atwibutsa tuyasigasire rero

lilian yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka