Bugesera: R Switch yemereye abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mutuweri mu gihe cy’imyaka 3

Abakozi n’abayobozi b’ikigo R Switch basuye, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2015, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Nyagatovu mu Kagari Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera babaha inkunga irimo ibiryamirwa, amatungo na mituweri.

Buri muryango wahawe ihene ibyeri zo korora, matola, imyambaro ndetse bemererwa n’ ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Daniel Barrientos, umuyobozi mukuru wa R Switch, ashyikiriza ihene umwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Daniel Barrientos, umuyobozi mukuru wa R Switch, ashyikiriza ihene umwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Karinda Callixte, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 70, yabanyuriyemo muri make ubuzima yaciyemo haba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Jenoside na nyuma yayo uko babayeho.

Yagize “ Njye ubusanzwe iwacu twari dutuye mu cyahoze ari Komine Ndusu Perefegitura ya Ruhengeri, ariko batuzanye gutura hano mu Bugesera mu myaka ya 1959, tugeze aho turibwa n’isazi bita tse tse maze umuntu akicwa no gusinzira”.

Karinda avuga ko abagiye barokoka iyo sazi bicwaga na malariya iri aho kuko hari amashyamba menshi ndetse bamwe bakaribwa n’inyamaswa zitandukanye.

Yakomeje agira ati “Abarokotse ibyo byose baje kwicwa mu gihe cya Jenoside yo mu 1994. Twagiye duhungira mu nsengero ariko ntibyatinze kuko badusanzeyo baratumara, ubu twe twarokotse turi inshike n’ibimuga nubwo mutubona duhagaze”.

Murekeyisoni Prisica, nawe yagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa yagejeje kuri abo baje kubasura, yagize ati “ Twaciye muri byinshi kuko twiswe inzoka maze abagore bakabafomoza abana batwite bareba ndetse bakanabicira abana babo mu maso. Nubwo twarokotse ubu turi inshike nta miryango tugira, gusa turabashimira ko muba mwaje kudufata mu mugongo”.

Umuyobozi wungirije wa R Switch aha matola uwarokotse.
Umuyobozi wungirije wa R Switch aha matola uwarokotse.

Daniel Barrientos, Umuyobozi Mukuru wa R Switch yabwiye abo barokotse ko baje kubafata mu mungongo kugira ngo bagire umucyo maze ukureho umwijima w’abaranze.

Ati“ Turi hano kugira ngo twifatanye namwe kwibuka abazize Jenoside, twerekana ko ibyabaye bitazongera ukundi ndetse no kubagaragariza ko mugomba kugira icyizere cy’ejo hazaza twubuka ariko tuniyubaka”.

Uyu muyobozi yasabye abari aho ko buri wese agomba gutekereza kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

R Switch yashinzwe mu mwaka wa 2003 ikaba ikora ibijyanye no gukora amakarita yifashishwa mu kubikuza amafaranga mu byuma byabugenewe ndetse ikanabikora igihe byagize ikibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka