MINAGRI ivuga ko kuri ubu umusaruro w’ibirayi muri rusange mu Rwanda hose ari toni 23 kuri hegitari imwe. Ni ukuvuga umusaruro wose uturuka ahera ibirayi bike ndetse n’uturuka ahera ibirayi byinshi mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Gatari Egide, umukozi wa MINAGRI muri gahunda y’amafumbire, avuga ko bishoboka ko umusaruro w’ibirayi kuri hegitari imwe wakwiyongera ukagera kuri toni 40 mu Rwanda.
Gatari avuga ko icya mbere gisabwa ari uko abahinzi bose bajya bafumbira imirima yabo bakoresha ifumbire mvaruganda ndetse n’imborera kandi bakajya bahingira igihe.
Akomeza asaba abahinzi muri rusange kongera umusaruro kuri hetirari kuko hari isoko ryawo. Ibi abivuga agendeye ku kuba bamwe mu bahinzi bavuga ko hari igihe babona umusaruro mwinshi ariko bakabura aho bawugurisha bagahendwa, bityo bakagwa mu gihombo.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bo ariko bahamya ko umusaruro w’ibirayi bahinga wiyongereye nyuma yo gukurikiza inama zitandukanye bahabwa n’abajyanama mu buhinzi ndetse n’ubuyobozi.
Aba bahinzi bahamya ko nko mu gihembwe cy’ihinga cyo mu mpera z’umwaka wa 2014 babonye umusaruro mwinshi kurusha mbere.
Semarembo Félicien, umuhinzi wabigize umwuga, ahamya ko umusaruro wiyongereye, ku buryo yari asanzwe asarura toni zigera kuri 35 z’ibirayi kuri hegitari imwe ariko ngo muri uwo mwaka yasaruye toni 40.
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko uwo musaruro bawubonye babikesha gufumbira ndetse no kuba ikirere cyaragenze neza, kuko habonetse imvura itari nyinshi cyane kandi ngo n’izuba naryo ntiryavuye cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwo buvuga ko muri rusange umusaruro w’ibirayi ugeze kuri toni 29 kuri hegitari umwe.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko minagri biriya ibikuragje koko?njye niwo mwuga nkora navukiyemo kdi nzineza,hectar imwe ntishobora kurenza toni15 wakoreshyeje uburyo bwose bwa kijyambere.minagri yekujya itekinika.