Kudatanga imisanzu kw’abarobyi bidindiza iterambre ry’ihuriro mpuzamashyirahamwe ryabo

Bamwe mu barobyi n’abayobozi b’impuzamakoperative y’abarobyi mu Rwanda baratangaza ko kuba iri huriro ryabo ridatera imbere bituruka kuri bamwe muri bagenzi babo batitabira gutanga imisanzu yo kuriteza imbere kandi ari ryo ribakorera ubuvugizi.

Ibi barabitangaza mu gihe abayobozi b’izi mpuzamashyirahamwe zigize iri huriro uko ari umunani zikorera mu turere dukorerwamo uburobyi mu Rwanda, zashoboye gukusanya miiyoni 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda gusa mu gihe cy’imyaka ibiri rimaze rishinzwe.

Nyandwi wicaye hagati niwe muyobozi wa Federasiyo, yari mu nama isuzuma ibyagezweho n'ibiteganywa gukorwa n'abarobyi.
Nyandwi wicaye hagati niwe muyobozi wa Federasiyo, yari mu nama isuzuma ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa n’abarobyi.

Ubusanzwe iri huriro ryitwa FEFICORWA ari ryo rihuza izo mpuzamakoperative zose kuko ari zo zihagarariye amakoperative yose akorera mu turere dukorerwamo uburobyi mu Rwanda. Abarobyi bo mu Rwanda basigaye bakorera mu makoperative aho bakorera nyuma y’uko leta ibaciyemo akajagari.

Theophile Nyandwi umuyobozi wa FEFICORWA, avuga ko abanyamuryango bose uko ari umunani bananiwe kuzuza inshingano zabo, kuko amakoperative bahagarariye abaha amafaranga y’umusanzu ariko bo ntibayashyikirize mu ihuriro.

Iyi nama yari yahuje impuzamashyirahamwe zikorera mu turere tw'igihugu dukorerwamo uburobyi.
Iyi nama yari yahuje impuzamashyirahamwe zikorera mu turere tw’igihugu dukorerwamo uburobyi.

Agira ati “Niya mpumvire yacu abarobyi ituma tudatanga imisanzu bitewe n’amateka y’amakoperative yavutse ku mashyirahamwe yavutse nyuma ya Jenoside, aho igihugu gitangiye kwiyubaka hari abafatanyabikorwa batandukanye bashishikariza abantu kugira ngo biteze imbere.

Batangiye kuzitera inkunga noneho bituma ayo mashyirahamwe yabaho abeshejweho no gutega amaboko. Ayo mashyirahamwe niyo yaje guhinduka za koperative , aho igihugu cyavugaga ko gukora udaharanira inyungu bigomba guhagarara umuntu agakora ikintu kimuha inyungu.”

Nyandwi akomeza avuga ko ibyo aribyo byatumye imyumvire y’abanyamuryango itinda kuzamuka ngo bumve ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ryabo. Yavuze ko kudatanga iyi misanzu bidindiza imikorere y’ihuriro naryo rikabura uburyo rikora ngo rishakire abanyamuryango iterambere.

Rebeka Karuyenzi ukuriye impuzamakoperative yo mu karere ka Karongi nawe yemera ko hakiri ikibazo k’imyumvire mu banyamuryango babo, ariko agasobanura ko abenshi baba bafite ubwoba ko iyi federasiyo itabaho kuko nta buzima gatozi yari ifite.

Ati “Abadatanga imisanzu bigira ingaruka ku mikorere ya federasiyo ariko nabo bibagiraho ingaruka kuko usanga natwe tubaheza. Kuba federasiyo nta kicaro yari ifite ntibyabuza abanyamuryango kudatanga imisanzu ngo ikore akazi kayo.”

Bodouin Siborurema Perezida wa koperative yo mu karere ka Rubavu kimwe na bagenzi be bifuza ko abanyamuryango badatanga umusanzu bakwirukanwa muri federasiyo.

Iyi federasiyo ariko nayo yari ifite ikibazo cyo kutagira umucungamutungo wabafashaga gukora imishinga ariko abanyamuryango bakaba baramutoye mu nama rusange yabaye kuri uyu wa kane tariki 30/4/2015.

Akazi ka mbere k’iyi federasiyo ni ukwiga ku iterambere ry’amakoperative ikuriye kandi ikanakora imishinga yo kubateza imbere. Iyi federasiyo kandi ishinzwe no gufasha ba rushimusi b’amafi baba abo mu Rwanda n’abaturuka muri Congo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka