Mu gihe kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Mata 2015 hakinwa imikino y’ibirarane ku makipe atandatu ariyo APR Fc, Gicumbi,Rayon Sports,Sunrise,Marines na Etincelles, imyitozo irakomeje ku mpande zombi hitegurwa iyi mikino.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc isa nk’ikoza imitwe y’intoki ku gikombe, ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga cya Ferwafa i Remera ari naho isanzwe yitoreza. Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere mu ikipe ya APR Fc hanagaragayemo abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda aribo Kabanda Bonfils ukina mu Butaliyani na Yves Rubasha ukina muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Gusa ariko aba bakinnyi bari gukora imyitozo kugira ngo be gusubira inyuma mu gihe bitegura gukina umukino wo kwishyura mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, aho bazaba bakina n’ikipe ya Somalia mu mukino uzabera muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ikipe ya APR fc ikomeje kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Gicumbi, umukino uzabera i Gicumbi kuri uyu wa gatatu, aho APR Fc isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo izabe isigaye isabwa inota rimwe kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiona.
Uko niko amakipe azahura :Kuwa Gatatu, 29/04/2015
Gicumbi vs APR (Gicumbi, 15.30)
Rayon Sports vs Sunrise (Muhanga, 15.30)
Marines vs Etincelles (Tam Tam, 15.30)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
turifuriza ikipe yacu intsinzi. ubu ndi munzira nerekeza I Gicumbi. APR OYEEEEEEE.
APR irakwakwanya basaza turabikora
APR izatsinda 3-0
APR igomba gushwanyaguza gicumbi. kand amavubi nakomereze aho.