Kabanda Bonfils na Yves Rubasha muri APR Fc yitegura Gicumbi Fc

Ikipe ya APR Fc ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Gicumbi aho ndetse n’abakinnyi bakina hanze bagitegereje umukino wo kwishyura na Somalia bifatanije na APR Fc mu rwego rwo kudasubira inyuma mu mikinire.

Mu gihe kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Mata 2015 hakinwa imikino y’ibirarane ku makipe atandatu ariyo APR Fc, Gicumbi,Rayon Sports,Sunrise,Marines na Etincelles, imyitozo irakomeje ku mpande zombi hitegurwa iyi mikino.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc isa nk’ikoza imitwe y’intoki ku gikombe, ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga cya Ferwafa i Remera ari naho isanzwe yitoreza. Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere mu ikipe ya APR Fc hanagaragayemo abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda aribo Kabanda Bonfils ukina mu Butaliyani na Yves Rubasha ukina muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Kabanda Bonfils ari gufatanya n'ikipe ya APR Fc imyitozo
Kabanda Bonfils ari gufatanya n’ikipe ya APR Fc imyitozo

Gusa ariko aba bakinnyi bari gukora imyitozo kugira ngo be gusubira inyuma mu gihe bitegura gukina umukino wo kwishyura mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, aho bazaba bakina n’ikipe ya Somalia mu mukino uzabera muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha.

Yves Rubasha (wambaye nomero 11) nawe ari kwifatanya n'abandi ngo adasubira inyuma mu mikinire
Yves Rubasha (wambaye nomero 11) nawe ari kwifatanya n’abandi ngo adasubira inyuma mu mikinire

Ikipe ya APR fc ikomeje kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Gicumbi, umukino uzabera i Gicumbi kuri uyu wa gatatu, aho APR Fc isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo izabe isigaye isabwa inota rimwe kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiona.

Icyizere ni cyose cyo gutsinda Gicumbi
Icyizere ni cyose cyo gutsinda Gicumbi
Gicumbi iheruka no gutsinda Rayon Sports izakina idafite Kapiteni wayo Rucogoza Aimable"Mambo"
Gicumbi iheruka no gutsinda Rayon Sports izakina idafite Kapiteni wayo Rucogoza Aimable"Mambo"

Uko niko amakipe azahura :Kuwa Gatatu, 29/04/2015

Gicumbi vs APR (Gicumbi, 15.30)
Rayon Sports vs Sunrise (Muhanga, 15.30)
Marines vs Etincelles (Tam Tam, 15.30)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

turifuriza ikipe yacu intsinzi. ubu ndi munzira nerekeza I Gicumbi. APR OYEEEEEEE.

richard yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

APR irakwakwanya basaza turabikora

ngirabakunzi albert yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

APR izatsinda 3-0

Alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

APR igomba gushwanyaguza gicumbi. kand amavubi nakomereze aho.

arike yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka