Kitabi: Abahinzi b’icyayi ngo bamaze kumenya akamaro kacyo

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko guhinga icyayi bitewe n’inyungu bakibonamo ugereranije na mbere aho batari bafite ubumenyi buhagije, n’inyungu icyayi gishobora kuzanira umuturage.

Abaturage ngo ntibari basobanukiwe n’inyungu bashobora gukura mu cyayi cyane ko bumvaga atari igihingwa washyira mu murima ngo uhite ubona umusaruro mu gihe gito, ariko kubera amafaranga gisigaye giha abahinzi ngo bamenye akamaro kacyo.

Abahinzi b'icyayi ngo bamaze gusobanukirwa akamaro kacyo.
Abahinzi b’icyayi ngo bamaze gusobanukirwa akamaro kacyo.

Uwitwa Pascal Nsabimana, umwe mu bahinzi b’icyayi akaba na perezida wa koperative y’abahinzi b’icyayi, aravuga ko buri kwezi umuhinzi w’icyayi asigaye abona amafaranga kandi agaharanira kuba yagikorera neza.

Aragira “Uyu munsi wa none umuhinzi w’icyayi yageze aho abona ko kimuha amafaranga ya buri kwezi, atuma rero umuhinzi w’icyayi ashaka kurusha mugenzi wo ngo arusheho kugira icyayi kizatanga umusaruro mwiza”.

Arakomeza avuga ko n’abaturage bahinze ahantu habi bafite gahunda yo kujya bishyira hamwe bagahuza ubutaka.

Aragira ati “Turi kubiganira n’inzego zinyuranye, dufite gahunda yo guhinga icyayi ku buso bunini, ubu dufite gahunda yo guhuza ubutaka bya bindi byo guhinga akarima ku kandi uturima dutandukanye turi kubivamo, icyo tubura ni imbuto kandi ziri gukorwa zizaboneka”.

Kugeza ubu abahinzi b’icyayi aho babonaga miliyoni 12 ku kwezi ubu babasha kubona hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 70 bitewe n’umusaruro wabonetse.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakomereze aho bahinge beze babone ikibatunga kandi bashime Paul Kagame wabahaye amahoro kuko iyo ufite amahoro byose bigerwaho

kirinda yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka