Kirehe: Mu Nkambi y’Abarundi ya Mahama hapfuye umwe havuka undi

Umusore w’imyaka 27 wari mu Nkambi ya Mahama irimo impunzi zavuye mu Burundi yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa 24 Mata 2015 hahita havuka umwana w’umukobwa.

Uwo mwana wavutse agahabwa izina ry’akabyiniriro rya “Bébé Mahama” n’umwe mu bakobwa b’abazungu bakora ibikorwa by’ubuvuzi muri iyo nkambi ababyeyi be bamwise Iradukunda Diella.

Aha ni ho iwabo wa Bébé Mahama.
Aha ni ho iwabo wa Bébé Mahama.

Nyina witwa Minani Jeannine yishimiye kuba yabyaye akaba asaba inkunga kugira ngo abashe kurera neza uwo mwana.

Yagize ati“Nishimye cyane kuba narashitse ngahita nkira gusa ndumva icyo munda kindya ariko ngiye gukaraba njye ku ivuriro ndakira. Icyo nasaba ni ukumfasha kumpa icyo kumuhekamo no kujya mwogerezamo nk’akabase mukampa n’agafungugwa kuko ibigori ndabirya bikananira”.

Nubwo yishimiye ko yabyaye Minani Jeannine arasaba ubufasha ngo ashobore kwita ku mwana neza.
Nubwo yishimiye ko yabyaye Minani Jeannine arasaba ubufasha ngo ashobore kwita ku mwana neza.

Ubuyobozi bw’Inkambi ya Mahama buvuga ko ari ababuze umuntu ari n’umubyeyi wibarutse umwana ngo hari gahunda yo kubakurikiranira hafi bahabwa ubufasha kugira ngo ubuzima bukomeze kugenda neza.

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe Ibibazo by’Impunzi muri Minisiteri y’Ibiza no Gucyura Impunzi, yagize ati "Ibyo ni ibintu byogukurikirana umuntu wagize amahirwe yo kwibaruka no mu muco wacu w’Abanyarwanda umubyeyi nk’uwo baramuhemba bakamwitaho mu buryo budasanzwe”.

Bébé Mahama, umwana w'umukobwa waciye agahigo ku kuba imfura mu Barundi bashobora kuzakomoka ku mpunzi zahunze Imbonerakure.
Bébé Mahama, umwana w’umukobwa waciye agahigo ku kuba imfura mu Barundi bashobora kuzakomoka ku mpunzi zahunze Imbonerakure.

Avuga ko hari umufatanyabikorwa ubishinzwe ari we Plan International ureba abafite umwihariko kugira ngo babagezeho ibyangombwa nkenerwa bibafasha.

Mu gihe iyo nkambi imaze kwakira abantu 1117, ikomeje kwakira impunzi umunsi ku munsi ku buryo muri iyo nkambi hari gutegurwa ubuso buzakirirwamo abasaga ibihumbi icumi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka