Nta kintu nzi kuri Somalia ariko nishimiye guhamagarwa n’igihugu cyanjye-Yves Rubasha

Umukinnyi Yves Rubasha ukina muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aratangaza ko yishimiye kuba agiye gukinira igihugu cyamwibarutse nyuma yo gukorana imyitoze ye ya mbere n’Amavubi y’abatarengeje 23.

Nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, Yves Rubasha ukina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Portland Timbers muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakoze imyitozo ye ya mbere mu Mavubi kuri uyu wa gatatu kuri Stade Amahoro.

Umutoza aramuha amabwiriza yihariye
Umutoza aramuha amabwiriza yihariye

Yves Rubasha nyuma y’imyitozo ye ya mbere yatangaje ko yishimiye uko yabonye igihugu cy’u Rwanda ndetse n’urwego yasanganye abakinnyi bagenzi be bakoranye imyitozo
Yagize ati":ubu nibwo navuga ko ngeze mu Rwanda mu by’ukuri ,nabonye ari igihugu gituje, ni igihugu cyiza cyane n’abakinnyi twakoranye imyitozo nabonye bari ku rwego rwiza kandi bafite imbaraga"

Yishimiye uko yasanze igihugu cy'u Rwanda
Yishimiye uko yasanze igihugu cy’u Rwanda

Abajijwe niba hari ikintu azi ku ikipe ya Somalia bazakina, yavuze ko nta kintu kidasanzwe ayiziho ariko bitazababuza kwitwara neza.
.
Rubasha ati"Nta kintu nzi kuri Somalia gusa icyangombwa ni uko tugomba gukina umukino mwiza kuko ndahamya ko uzaba ari umukino ukomeye,ndumva mfite icyizere ko ibizawuvamo bizaba ari byiza"

Yves Rubasha ngo yiteguye kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu
Yves Rubasha ngo yiteguye kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu

Ikipe y’igihugu ya Somalia izakina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yaraye igeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ndetse ikaza no gukora imyitozo yayo kuri Stade Amahoro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, mu gihe umukino wo uteganijwe kuri uyu gatandatu kuri Stade Amahoro guhera i Saa cyenda n’igice.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega mu RWANDA niheza ni ubwo bamwe mu bakinnyi bikundira hanze naze akorere igihugu kuko nacyo kimukeneye

jado yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

uyumukinnyiashobora kuba arumuhanga

leonbona yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka