Kabanda Bonflis na Nirisalike Salomon bakoranye imyitozo n’Amavubi U23

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bakomeje imyitozo yo kwitegura umukino uzabahuza na Somalia nayo y’abatarengeje imyaka 23 mu rwego rwo gushaka itike izaberekeza mu gikombe cy’Afrika.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Mata 2015 wari umusi wa kabiri w’imyitozo ku ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza na Somalia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro.

Icyizere cyo gusezerera Somalia ni cyose
Icyizere cyo gusezerera Somalia ni cyose

Iyi myitozo yakozwe igitondo n’ikigoroba ikaba yanitabiriwe n’abakinnyi babiri bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Salomon Nilisalike ukinira ikipe ya Saint Truiden yanabonye itike yerekeza mu cyiciro cya mbere mu bubiligi, ndetse na Kabanda Bonfils ukina mu butaliyani.

Kabanda Bonfils ukina mu bataliyani nawe yitabiriye imyitozo
Kabanda Bonfils ukina mu bataliyani nawe yitabiriye imyitozo

Amavubi azakina na Somalia mu mikino wa mbere tariki ya 25/04/2015 kuri Sitade Amahoro I Kigali. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 09/05/2015 ubere I Nairobi muri Kenya.

Abakinnyi bumva amabwiriza y'abatoza
Abakinnyi bumva amabwiriza y’abatoza

Iyi mikino uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal nyuma yaho cyambuwe Congo Kinshasa yari kucyakira kuva tariki 5 kugeza tariki 19/12/2015,igikombe kizanatanga itike yo kwerekeza mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 2016

Andi mafoto y’imyitozo

Salomon mu myitozo y'Amavubi yiteguraga Somalia
Salomon mu myitozo y’Amavubi yiteguraga Somalia
Higiro Thomas ,umutoza w'abazamu arasanasana
Higiro Thomas ,umutoza w’abazamu arasanasana
Johnny McKinstry aratanga amabwiriza
Johnny McKinstry aratanga amabwiriza
Salomon Nirisalike wabonye itiki yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi
Salomon Nirisalike wabonye itiki yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Equipe yacu turayishigikiye,kd umutoza nKomereze aho tuzatsinda.

Gerard nziza. yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka