Algeria: Perezida Kagame yasuye ingoro y’umurage w’amateka “Tipasa Archaelogical Park”

Perezida Paul Kagame uri mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Algeria ari gusura ingoro y’umurage w’amateka akomeye ku mugabane wa Afurika bita Tipasa Archaelogical Park yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’ikimenyetso cy’amateka akomeye y’isi cyane cyane ku birebana n’intambara zo kwigarurira ibihugu no kwibohora.

Perezida Kagame ari ku munsi wa gatatu w’urugendo rw’akazi agirira muri Algeria, aho yabonanye n’abayobozi bakuru muri icyo gihugu barimo na Perezida Abdelaziz Bouteflika bakaba baraganiriye ku mishinga y’iterambere n’ubufatanye ibihugu byombi byagirana mu kwiteza imbere no gukurura abashoramari mu Rwanda.

Perezida Kagame yerekwa bimwe mu bigize amateka y'aha hantu.
Perezida Kagame yerekwa bimwe mu bigize amateka y’aha hantu.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we Abdelaziz Bouteflika yabwiye abanyamakuru ko urugamba rwo kwibohora ku bukoloni n’ibihugu by’amahanga Algeria yarwanye rufite igisobanuro kinini ku bwigenge n’iterambere rya Afurika, by’umwihariko ngo hagati y’ibihugu byombi.

Tipasa Archaelogical Park iri ku rutonde rw’ahemejwe n’ishami rya LONI rishinzwe uburezi n’umuco, UNESCO, ko hari mu bimenyetso by’umurage w’amateka y’isi, hakaba harabereye ibikorwa bihambaye mu bihe by’imyaka isaga 600 kuva mbere y’ivuka rya Yezu.

Aha ni kuri Tipasa Archeological Park mu gihugu cya Algeria aho Perezida Kagame yasuye.
Aha ni kuri Tipasa Archeological Park mu gihugu cya Algeria aho Perezida Kagame yasuye.

Ni agace kabanje kuba umurwa ukomeye w’ubucuruzi kuko kari ku Nyanja ya Mediterranean, nyuma kaza kuba isibaniro y’intambara zikomeye z’ibihugu by’Uburayi no mu burasirazuba bwo hagati byashakaga kwigarurira

Andi mafoto ya Perezida Kagame asura Tipasa Archaelogical Park

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nta cyiza nko gusura ahantu nkaha Kuri Paul Kagame , yasuye ahantu h’ubutwari kuko nawe ari intwari

benzema yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Uyu Mzee Imana imuhe umugisha. 100%.

moses Ndeba yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

TIPASA umujyi w’amateka akomeye. washinzwe mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yezu na ba Pheniciens ukaza gukomera mu kinyejana cya kabiri mbere ya Yezu mu byo bitaga Guerres Puniques icyo gihe uwayoborwaga n’Abaromani.

gogo yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka