Burera: Miliyoni 32 zakusanyijwe mu cyunamo ngo zizakoreshwa mu gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka

Mu cyumweru cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abaturage bo mu Karere ka Burera bakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni 31 n’ibihumbi 924 n’amafaranga 632 yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Iyi nkunga yavuye mu mafaranga yose yakusanyijwe aturutse mu midugudu igize akarere ka Burera.

Abanyaburera batanze inkunga y'amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri miliyoni 32 yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Abanyaburera batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 32 yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Mu cyumweru cy’icyunamo buri munsi nyuma yo guhabwa ibiganiro, abaturage bagize iyo midugudu bakaba baratangaga uko bifite, bashyira mu kebo kabaga gafitwe n’umukuru w’umudugudu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko iyo nkunga izakomeza gukemura ibibazo bitandukanye abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Burera bari basigaranye.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’Akarere ka Burera, agira ati “Hari ibibazo bagaragaje twumva tugomba gukemura, tuvuge nk’abatarabona wenda amatungo, batorojwe, abongabo amatungo azabageraho…nta we ubona byose icyarimwe. Ni ukugenda tubafasha kwiyubaka.

Kandi icyerekezo twifuza ni uko na bo bazagera igihe bakaba batekereza n’abo hirya ahubwo. Tuvuge nkatwe niba tuvuga tuti ‘ugererantije n’utundi turere, aba bageze kuri iyi ntambwe’, birakwiye ko na bo nibashobora kugera ku rwego rwo kwishobora, kwihaza, icyo gihe bazatekereza n’abandi bavandimwe bacu, dufatanye.”

Semabagare akomeza avuga ko mu Karere ka Burera hari imiryango 29 y’abacitse ku icuru rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo miryango yose ngo yubakiwe amazu kandi ararimbishwa “ahari inzugi n’amadirishya by’ibiti twashyizemo inzugi z’ibyuma.”

Ngo kandi iyo miryango yubakiwe n’ubwiherero, abataragiraga imirima yo guhingamo barayigurirwa abandi na bo bibumbira mu mashyirahamwe baterwa inkunga, bakora imishinga ibateza imbere.

Tariki ya 13 Mata 2015, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yashimiye Abanyaburera uburyo bafasha abacitse ku icumu rya Jenoside akomeza abasaba ariko gukomeza kubaba hafi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka