Niba bari bafite Charles de Gaulle wabo ntitwagira Kagame wacu-Min. Sheikh Fazil Harelimana

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu atangaza ko nta gihugu cy’igihangange ku isi cyagira icyo kibaza Abanyarwanda igihe bahinduye Itegeko Nshinga ryemerera Perezida Kagame kongera kwiyamamariza manda ya gatatu izaza nyuma ya 2017 kuko ibyo bihugu byagize aba-perezida banditse amateka nka Perezida Kagame bituma bahindura amategeko-nshinga byagenderagaho.

Mu muhango wo gufungura itorero ry’abakorerabushake mu gukumira ibyaha wabereye i Nkumba mu Karere ka Burera ku wa 30 Werurwe 2015, Minisitiri Fazil Harelimana yavuze ko ibihugu bikomeye nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage ntacyo bwavuga kuba u Rwanda rwahindurwa itegeko nshinga.

Minisitiri Mussa Fazil mu kiganiro n'abakorerabushake mu gukumira ibyaha bari mu itorero i Nkumba.
Minisitiri Mussa Fazil mu kiganiro n’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bari mu itorero i Nkumba.

Ibi abihera ko ibi bihugu byagize abaperezida bayoboye manda zirenze ebyiri zagenwaga n’amategeko nshinga y’ibyo bihugu kubera akamaro bababonagamo bemera kuyahindura kugira ngo bakomeza kubayobora.

Atanga urugero rwa Franklin Rene Roosevelt wayoboye Leta Zunze ubumwe z’Amerika manda enye agwa mu ngoro ya Perezida w’Amerika izwi nka “white house” kuko ari we babonaga ushoboye guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’intambara ya kabiri y’isi igihugu cyarimo.

Urundi rugero atanga ni igihugu cy’u Bufaransa cyabowe na Charles de Gaulle manda enye ubu ufatwa nka Perezida w’igihangange, ibikorwaremezo bikuru bikaba bimwitirwa, Minisitiri akibaza niba abo bagira icyo babaza Abanyarwanda agira ati “ None se abatubaza ni Abafaransa?... intwaro zikomeye zitwa Charles de Gaulle, ikibuga cy’indege ni Charles… none se niba bari bafite Charles de Gaulle wabo ntitwagira Kagame wacu.”

Minisitiri Fazil ni umwe mu bayobozi bakuru bagaragaje aho ahagaze mbere ku kijyanye na manda za perezida. Hamwe n’ishyaka rya DPI ayoboye batanze igitekerezo ko rihindurwa cyane mu ngingo ya 101 igena manda z’umukuru w’igihugu.

Kubera iterambere bagezeho bakesha Perezida Kagame, abaturage bo mu bice bitandukanye b’igihugu bakomeje gusaba ko iyo ngingo ihindurwa kugira ngo akomeze abayobore. Hari na bamwe biyemeje kwandikira inteko ishinga amategeko basaba ko ubusabe bwabo busuzumwa vuba.

Minisitiri Fazil avuga ko inteko ishinga amategeko ivuguruwe itegeko nshinga inshuro enye ingingo yo guhindura manda y’umukuru w’igihugu izafatwaho umwanzuro n’abaturage muri kamarampaka (referendum).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

turaryama tugasinzira,tugenda24/24H ,abana bacu bariga, ubuvuzi ndetse nibindi byinshi bigaragarira amaso y’abantu yatugejejeho ntago arabisoza, yarageze aho kubishimangira,nibareke yatake V20 yatangije kandi ntawabyirengagiza yarabiharaniye (iterambere,imibereho myiza,umutekano.....)ni mujya ku MURINDI muzabiyoka.

NORBERT yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Harikuntu togomba kumenya nkabanyarwanda bashaka guterimbere.
Tugomba kure a kure pee ibyo Minister yavuze nukuri tubisanga muri history zabo ndetse no keisi hose.jyewe ndumva dukwiye kureba uburyo twatora itegeko nshinga ritubere kuko ntidutora iribereye abandi uretse twebwe Abanyarwanda.
Ahubwose Ko imana yadutabaye ikaduha President PAUL KAGAME barashaka iki?
Igitekerezo ngiki aho kwirirwa bamubaza ibijyanye na manda bajye babaza abanyarwanda kuko nitwe tuzi ubijyanye nigihugu cyacu kuruta undi uwariwe wese.

papa yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

uretse umwirato w’abazungu naho nabo bazi ko Paul Kagame akomeye kandi yakuye U Rwanda ahakomeye akaba arugejeje aheza

kayumba yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Reka ngire icyo mvuga kuwavuze ko ingendo y’undi ivuna.

Nibyo koko ingendo y’undi iravuna ,ariko njye mbona ingendo ivuna ari iya KAGAME Paul wacu kuko abashaka kwigana imiyoborere ye bibavuna ndetse bamwe bakamugirira ishyari . Nibareke atuyobore arabikwiriye

KUBWAMUNGU Elie yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

aba bantu bavuga guhindura itegeko nshinga ni abafite inyungu zabo bwite wenda barakoze nk’amakosa tunaka muri genocide ni urugero cga mukazi cga bafite ibideni binini n’ibindi bakabona prezida kagame navaho ibyabo bizaba birangiye kuko uzamusimbura wenda atazabihanganira nk’uko we yari yarabikoze ariko ntibamukunda ntibakunda igihugu n’abanyagihugu cga se ntibareba kure Kagame yakoze byinshi nanjye ndamukunda ariko kugihugu nk’urwanda n’amateka yacyo nibyiza ko amategeko yubahirizwa akarangiza manda ze ebyiri undi uzamusimbura nawe azakora ibindi ntawavukanye imbuto y’ubuperezida kandi igihugu kiyoborwa n’imbaraga z’abantu benshi harimo n’abaturage bacyo. iyo bavuze ngo ibyagezweho na prezida n’iryo tegeko nshinga bashaka guhindura ririmo rikwiye kubahwa kuko ariryo rihatse andi mategeko

gentille irakoze yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ariko muzambwire niba uyu mugabo mu
nshingano afite harimo no kwirirwa
yamamaza Kagame ???Ubwo ibi avuze
bihuriye he nibikorwa byabakorerabushake
mu ngando koko !!!!!!

Kabaka yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

ntawugomba kutubwira uko tubaho nta wuhindura ikipe itsinda Our Kagame arashoboye jye njya mbona ari a gift from God

alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Guhindura ingingo z’itegeko nshinga mu nyungu rusange z’igihugu ntacyo byica. Igihe cyose umuturage ashimishwa n’ibimukorerwa n’ubuyobozi bumubereye ikindi akabigaragariza mu itora cg mu ijwi rye risaba referandumu ni intambwe yo gushyigikira ejo haza h’u Rwanda.

Mfurankunda Pravda yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ingendo yundi iravuna.

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka