BREAKING NEWS: Rayon Sports yatangaje ko igiye kwimukira mu Mujyi wa Musanze

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugarura Kayiranga Baptiste ku mwanya w’umutoza, Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutangariza abakunzi bayo impinduka zinyuranye.

Amakuru agezweho ni uko iyo kipe yiyemeje guhindurira ikicaro cyayo mu karere ka Musanze.

Rayon Sports mu minsi mike iraba ibarizwa mu Mujyi wa Musanze.
Rayon Sports mu minsi mike iraba ibarizwa mu Mujyi wa Musanze.

Iki cyemezo kije gikurikira ibiganiro bikorerwa mu ibanga rikomeye iyi kipe imaze iminsi igirana n’umuherwe w’umwongereza witwa Goldon Clark wiyemeje kuyitera inkunga ndetse asaba n’ubuyobozi bw’iyi kipe kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda.

Impamvu ikekwa yateye uyu muherwe gusaba ikipe ya Rayon Sport kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda ngo yaba ari urugendo uyu munyemari aherutse kugirira mu birunga ubwo yasuraga ingagi bikamutera gukunda akarere ka Musanze.

Muri urwo ruzinduko uwo muherwe yagiriye mu Rwanda yegerewe n’abayobozi ba Rayon Sport bamugezaho ikibazo cy’ubukungu cyugarije ikipe yabo ndetse bamusaba kubatera inkunga.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amezi atatu hagati y’impande zombi, Clark yemeye kugenera ikipe ya Rayon Sport miliyoni 5 z’amadorali ndetse asaba ko iyo kipe yakwimukira mu mugi wa Musanze aho uwo muherwa ateganya kubaka ibikorwa by’amajyambere byinshi.

Icyitonderwa : Umuntu wese usoma iyi nkuru yibuke ko uyu munsi ari tariki ya mbere Mata. Uyu munsi akaba ari umunsi wo kubeshya ("poisson d’avril" mu rurimi rw’igifaransa cyangwa se "April fool’s day" mu rurimi rw’icyongereza)

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

nari numiwe! noneho ibikona byari kutwita inzererezi

zacharie yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Iyi nkuru igabanyije icyizere nzagirira inkuru mutangaza. Abantu Bose babeshye, nintambara zavuka. Si byiza!

Dusabe yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ewana,ndabemeye2, uziko Narinemeye!Ark Nimukabeshye! Njyengiye Nokubaregape! Ntasoni?

Prosper Mico Kagambaga yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

uracyari uwa mbere muri ako kazi

peace Donatien yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

hahahahahaaaaa nari mbyemeye gusa ntabwo byari kuba ari byiza kutuzerereza gikundiro.ariko uko byagenda lose iyo kipe nyiri inyuma who yajya hose

peace Donatien yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

KBS ako KANU

simbi aimable yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

mujye muyisabira cyane bavandi ndayikunda

niyonizeye fabrice yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Mura Babeshyi Pee!!Mwakagombye kubireka

Kana Izo yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

ntugatukane we ntamu rayon utukana naho yo tuzayigwa inyuma nishaka ige cyabingo

KARERA yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

murakoze kutubeshya gusa njye nari nabikemye kuko nta muntu nzi muri nyobozi ya rayon uva musanze

Nshimiyimana Perfect yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ibi byerekana ko itangazamakuru rigirirwa icyizere na buri wese iyi nkuru ntangiye nyisoma bizege hagati nicinya icyara ariko ngeze ku musozo ndiseka.

Muzi gukina n’ubwenge bw’abantu kabisa!

Alice yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ewana kubera ukuntu nyikunda nunvaga aribyo gusa ibonye umutera nkunga nyawe ruhago yiwacu yakomera ariko Ferwafa ntiyifuzako twatera imbere niyompanvu umupira utazapfa uteye imbere :erega football murwanda bivuze Rayon sport

Drogba yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka