Abaturage ni bo batiza umurindi abanyamakuru bandika ibibi -RMC

Urwego RMC rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda ruravuga ko kuba hari ibitangazamakuru byandika amakuru mabi n’inkuru zituzuye zirimo n’izijijisha ngo biterwa n’abaturage ndetse n’abasomyi badakoresha amafaranga yabo mu guhana ibyo bitangazamakuru.

Ibi byavuzwe na Fred Muvunyi uyobora RMC, Rwanda Media Commission mu kiganiro “Ubyumva ute?” cya KT Radio cyabaye ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015.

Fred Muvunyi, Umuyobozi wa RMC, muri Situdiyo ya KT Radio, Radio ya Kigali Today Ltd.
Fred Muvunyi, Umuyobozi wa RMC, muri Situdiyo ya KT Radio, Radio ya Kigali Today Ltd.

Ubwo KT Radio yabazaga bwana Muvunyi icyo urwego akuriye rukora ku bitangazamakuru bitangaza inkuru zijijisha ababikurikira, by’umwihariko ngo ibyandika bitangaza ko bifite inkuru zishyushye ariko ugasanga mu nkuru nyir’izina nta kirimo, Muvunyi yavuze ko n’ubwo ibyo ari amakosa y’abanyamakuru ariko ngo bitizwa umurindi n’abaturage bose.

Yagize ati “Kuba ayo makosa akomeza kugaragara harimo n’uruhare rukomeye rw’abaturage n’abasomyi bose kuko iyo bakomeza gutanga amafaranga yabo bagura izo nyandiko zituzuye baba bari gutuma abazandika bakomeza. Uburyo bw’ibanze bwo kubikosora ni ukureka gutanga amafaranga kuri ibyo bintu, kandi ababyandika ntibazuyaza kubona ko abaturage babahaniye kwandika amakosa.”

Uyu Muyobozi wa RMC ariko yemeje ko uru rwego rufite ingamba n’uburyo bwo gucyaha abakora bene ayo makosa, cyane cyane igihe umuturage uwo ari we wese agaragaje ko abangamiwe n’ibyatangajwe n’igitangazamakuru runaka.

Mu guhamagarira abaturage gukoresha ubushobozi bw’amafaranga yabo bishyura mu bitangazamakuru, umuyobozi wa RMC yagize ati “Ko umuturage ajya kugura amakara mu isoko akareba ko batamupfunyikiye incenga (amakara mabi ataka neza) kuki ahindukira akishyura amafaranga ye igitangazamakuru cyandika inkuru mbi? Abantu runaka bashobora gukurikirana ariko umuguzi burya ni we ufite ubushobozi bwo gutegeka abo agurira kwikosora kandi mu buryo bworoshye, ibyo akabikora iyo yanga gutanga amafaranga ye ku bidafite agaciro.”

Kanda hano wumve Fred Muvunyi abisobanura.

Muvunyi Fred yatangarije KT Radio ko mu myaka itatu RMC imaze igiyeho ngo yakiriye ibirego 77 by’abaturage babaga batishimiye ibyatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda kandi ngo byose byacyemuwe neza kuko nta n’umwe utaranyuzwe ngo agane inkiko nk’uko biteganyijwe ko utanyuzwe n’imyanzuro yatanzwe na RMC agana mu nkiko zisanzwe.

Urwego rwa RMC rwashyizweho muri Kanama 2013 nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yemeje gahunda yo guteza imbere itangazamakuru, gahunda iteganya ko kugenzura itangazamakuru byajya bikorwa n’abanyamakuru ubwabo nk’abasobanukiwe n’uwo mwuga, bakajya bigenzura mu mwuga wabo bakurikije ubumenyi, amahame n’imyitwarire yemewe ndetse n’imiterere y’uwo mwuga.

RMC igizwe n’abanyamakuru, abanyamategeko, abashakashatsi n’abarimu muri za kaminuza, ikaba ishinzwe kugenzura ko abanyamakuru bubahiriza amahame agenga umwuga wabo, ko babona amakuru bemererwa n’amategeko kandi ko badakoresha umwuga wabo mu guhutaza abaturage.

Umuturage ufite ikibazo wese ngo ashobora guhamagara kuri nimero 3536 itishyurwa akagaragaza ikibazo icyo ari cyo cyose kirebana n’itangazamakuru cyangwa akagana urwo rwego aho rukorera i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sinemeranya nawe kuko urazi ingero nyinshi ko hari abantu bandika mutabiguze ntaco 50-500 biba byasohotse ari ibiteranya cg ibisebya biba byageze kuntego kuko bene abo baba bafite ababaha amafaranga(sponsors), reba no hanze babandi bandika ibiteranya,ivangura...(urugero muheruka kubona ni ikinyamakuru HeDBO) no mubufaransa hari benshi, benshi batumva igituma yafashe umurongo wo gusebya gusa.Ariko hariho nababikunze kubera nyene ko gisebanya kandi mwarumvise imyaka kimaze....baracyitangira.rero mudatanze umurongo....mbega ntabari bakunze RTLM????ni benshi!mudashizeho umurongo ntimutakane abaturage,kora akazi kanyu mube responsible,kurikiza amategeko yumwuga.

Paul yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka