Kayonza: Njyanama yemereye SACCO ya Karambi gusubukura inyubako ya yo

Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza yateranye tariki 27 Werurwe 2015 yafashe icyemezo cy’uko inyubako ya SACCO ya Karambi yo mu Murenge wa Murundi ikomeza kubakwa, nyuma y’igihe kigera ku mezi ane yari imaze ihagaritswe.

Iyo inyubako yagiye ihagarikwa mu bihe bitandukanye rwiyemezamirimo uyubaka akongera agakomeza imirimo ye, ariko tariki 17 Ugushyingo 2014, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoît yategetse ku buryo budasubirwaho ko iyo nyubako igomba guhagarara kugeza ubwo inama njyanama izayifatira umwanzuro.

Ayihagarika yavugaga ko yubatswe ku butaka bwite bwa leta bwagombaga kubakwaho isoko rya Karambi.

Inyubako ya SACCO ya Karambi yari imaze amezi arenga ane ihagaritswe.
Inyubako ya SACCO ya Karambi yari imaze amezi arenga ane ihagaritswe.

Amafaranga yubaka iyo nyubako ni imisanzu yakusanyijwe n’abanyamuryango ba SACCO ya Murundi bo mu Kagari ka Karambi bashakaga ko begerezwa ishami rya SACCO ya bo. Bavuga ko basabye akagari ubutaka bivugwa ko bwari bwaragenewe kubakwaho SACCO cyangwa isoko ry’amatungo, kandi iryo Soko ryari ryaramaze kwimurirwa mu kandi kagari, bituma batangira kuzamura inyubako ya bo kuri ubwo butaka.

Abanyamuryango bakimenyeshwa iby’ihagarikwa ry’iyo nyubako ya bo babaye nk’abatangiye kugumuka bamwe banavuga ko bazavanamo amafaranga ya bo.

Icyo gihe umwe mu banyamuryango ubuga ko yatangiranye n’iyo SACCO yagize ati “Kuba twishimiye rwiyemezamirimo wacu twahaye akazi bakaba bamuhagarika buri gihe bamubuza uburyo ntabwo tubishaka nk’abanya-Karambi. Nibadusubize amafaranga yacu SACCO isenyuke nibakomeza kuduhagarikira rwiyemezamirimo”.

Aha SACCO yubatswe n'ubundi ku gishushanyo mbonera cya Karambi bigaragara ko ari yo yagombaga kuhubakwa cyangwa isoko.
Aha SACCO yubatswe n’ubundi ku gishushanyo mbonera cya Karambi bigaragara ko ari yo yagombaga kuhubakwa cyangwa isoko.

Abanyamuryango ba SACCO ya Karambi bakomeje kugaragaza ikibazo cya bo mu nzego zinyuranye kigera no muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bagaragaza ko barenganye kuko n’izindi SACCO zose zo mu Karere ka Kayonza zubatse ku butaka bwa leta kandi zitaherewe ibyangombwa.

Mu nama njyanama isanzwe y’Akarere ka Kayonza, umuyobozi w’Akarere, Mugabo John akaba n’umujyanama w’akarere yavuze ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabagiriye inama yo kureka iyo nyubako igakomeza kubakwa mu gihe hagikurikizwa ibisabwa kugira ngo iyo SACCO ihabwe ubwo butaka.

Butera Jean Baptiste, umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza avuga ko bahise bafata umwanzuro ko imirimo yo kubaka iyo nyubako igomba gukomeza.

Ati “Kubera ko byagaragaraga ko inyubako y’abo baturage yari igeze kuri lento, kuyihagarika byatezaga igihombo ari na yo mpamvu inama njyanama yafashe umwanzuro ko bakomeza bakubaka mu gihe ibyemezo byaba bishakishwa, kandi ibyo bikanakorwa no ku zindi SACCO zose zahawe ibibanza ku butaka bw’akarere kugira ngo bikemukire rimwe”.

Butera asaba abanyamuryango ba SACCO ya Karambi kudatekereza ko abayoboziz bahagaritse inyubako ya bo kubera ko babanga.
Butera asaba abanyamuryango ba SACCO ya Karambi kudatekereza ko abayoboziz bahagaritse inyubako ya bo kubera ko babanga.

N’ubwo abanyamuryango ba SACCO ya Karambi bakomorewe ku bijyanye no kubaka inyubako ya bo, bamwe muri bo bari batangiye kwikoma bamwe mu bayobozi bavuga ko bari kubangisha SACCO kandi yarabahaga uburyo bwiza bwo kwizigama bagatera imbere.

Gusa perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza avuga ko n’ubwo icyo cyemezo cyari cyarafashwe badakwiye kumva ko abayobozi bagifashe banga abaturage, akavuga ko inzego z’ubuyobozi zireberera abaturage kandi haba hakenewe ubushishozi kugira ngo ibyifuzo by’abaturage bihabwe umurongo mwiza.

SACCO ya Karambi ni ishami rya SACCO y’umurenge wa Murundi. Abaturage bemerewe iryo shami bitewe n’uko SACCO ya bo yagiye iza imbere kenshi muri SACCO zikora neza mu Karere ka Kayonza, kandi amafaranga yubaka iyo nyubako akaba ntaho ahuriye n’ubwizigame bw’abanyamuryango kuko yavuye mu misanzu bitangiye ubwabo, ari na cyo cyatumye batishimira icyemezo cyo kubahagarikira inyubako.

Inama njyanama yahaye abanyamuryango ba SACCO ya Karambi uburenganzira bwo gusubukura inyubako ya bo.
Inama njyanama yahaye abanyamuryango ba SACCO ya Karambi uburenganzira bwo gusubukura inyubako ya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka