Breaking News: Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze guterana ngo ifatire ibyemezo Komite Nyobozi kubera amakosa mu kugurisha isoko

Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze guterana ku isaha ya saa tanu yo kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 kugira ngo ifatire ibyemezo abagize Komite Nyobozi y’ako karere ku makosa bakoze yo kwegurira ku buntu isoko rya Rubavu rwiyemezamirimo witwa Abba adatanze amafaranga asaga miliyari yari yemejwe nk’ikiguzi cy’iryo soko.

Isoko rya Rubavu
Isoko rya Rubavu

Njyanama ivuga ko yari yasabye Nyobozi guhagarika uwo rwiyemezamirimo Abba kuko yari yatangiye imirimo yo kuritunganya ngo arirangize nta kiguzi atanze nyamara ngo akarere ko aho kumuhagarika ahubwo kakamwandikira ibaruwa imusabira inguzanyo muri Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere BRD kugira ngo yibonere amafaranga yo gukoresha.

Ubu Njyanama iteranye kugira ngo ifatire abagize Komite Nyobozi y’akarere ibihano kuri icyo kibazo.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru...

Sebuharara Sylidio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wasanga bagiye kubeguza nabo rero!

sadi yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Harya iyo njyanama sibo bajura? ngo nizo mboni z’akarere da? rubavu ni agahugu ka amatiku

Teto yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

twizereko abajyanama barabirangiza nk’abantu b’abasaza.

biraguma yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka