Izo mashini zashyizwe mu Turere twa Kayonza na Musanze mu rwego rwo gufasha amakoperative.
Gutunganya umusaruro hifashishijwe izo mashini ngo bizakemura ikibazo abahinzi bahuraga na cyo cyo kwangirika k’umusaruro wa bo igihe bawumishije mu buryo bwa gakondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko kumisha umusaruro muri ubwo buryo byatumaga umuhinzi awugurirwa ku giciro kiri hasi cyangwa akawuburira isoko.
Ati “Umusaruro wakabaye wumishwa mu gihe cy’ukwezi ubu uzajya wumishwa mu gihe cy’iminota 30 cyangwa munsi ya yo. Abaturage bajyanaga umusaruro wa bo ku isoko ugasanga bababwira ko bakeneye umusaruro ufite amazi ku rugero rutarengeje 13%, kandi umuturage ugasanga atazi kubibara rimwe na rimwe umusaruro we bakanga kuwugura”.
Nk’ibigori byemerwa ku isoko ry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ngo bigomba kuba bifite amazi ku gipimo kitarenga 13.5% cyangwa munsi ya cyo, ku buryo kumisha umusaruro mu buryo bwa gakondo kenshi bitorohera umuhinzi kumenya kujyanisha n’ibyo bipimo.
Izo mashini ikigo cya EAX cyatanze zifite ubushobozi bwo kumisha toni eshanu z’umusaruro mu gihe cy’isaha imwe, ku buryo ngo bizafasha abahinzi mu bijyanye no kumisha umusaruro wa bo.
Kugeza ubu icyo kigo ngo gifite amakoperative agera kuri 65 akorana na cyo kandi ngo yamaze guhugurwa ku buryo bwo gutunganya umusaruro. Ayo makoperative ngo yatangiye kugeza umusaruro w’ibigori mu bubiko bw’icyo kigo buri mu Turere twa Musanze na Kayonza.
Mu mwaka wa 2014, ikigo cya EAX cyahawe inkunga na “Access to Finance Rwanda” kugira ngo gishore imari muri gahunda zo kubaka ibikorwaremezo by’ubuhunikiro n’ububiko bw’imyaka, mu rwego rwo gufasha abahinzi b’Abanyarwanda gutunganya umusaruro wa bo neza ngo ube wagurwa ku isoko mpuzamahanga kandi ku giciro cyiza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|