Nta murwayi uzongera kubura umuti ku ivuriro ryemewe mu Rwanda-MINISANTE
Leta y’u Rwanda iravuga ko yamaze guteguza abacuruzaga imiti batarabyigiye ngo bafunge imiryango, abarwayi bo bakazajya basanga imiti yose bakenera ku mavuriro yose azaba akora mu buryo bwemewe mu gihugu batagombye kugura imiti kuri ayo maduka atakemerewe gukora.
Ibi byatangajwe na Dr Theophile Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ku wa 26 Werurwe 2015 mu kiganiro “Ubyumva ute?” cya radio KT Radio kiba kuwa mbere no kuwa kane buri cyumweru.
Dr Dushime yavuze ko Leta y’u Rwanda imaze imyaka ibiri iteguje abacuruzaga imiti mu byitwa “comptoirs pharmaceutiques” ngo babe bitegura kugurisha imiti bari bafite ariko ntibazarangure indi kuko ibyo bikorwa bigiye guharirwa amavuriro n’ibitaro gusa, bikazaba ariko bifite imiti yose umurwayi akenera kuko ntawe uzongera kujya kuyigura muri ayo maduka.
KT Radio yabajije uyu muganga icyizere Abaturarwanda bagira ko bazajya babona imiti yose, muganga Theophile Dushime avuga ko Leta ifite ubushobozi butajijinganywaho bwo gukemura icyo kibazo kandi ngo hazakoreshwa imbaraga zose za Leta imiti iboneke, umurwayi ajye abona imiti yose kuri buri vuriro yivurijeho.
Mu mpamvu uyu muganga yavuze zateye guhagarika za “comptoirs pharmaceutiques” ngo harimo kuba inyinshi muri zo zarakorwagamo n’abize ubuforomo, umwuga wo gufasha no kurwaza abari mu bitaro, mu gihe ngo gucuruza no gutanga imiti ari ubuhanga abantu bakwiye kwiga bakabukora babusobanukiwe, abitwa aba “pharmaciens” na “druggists” mu ndimi z’amahanga.
Abasobanukiwe kandi bize mu mashuri ubu buryo bwo gutanga imiti ubwo ni bo bazajya batanga imiti umurwayi azaba yandikiwe na muganga kandi bakazaba bakorera kuri buri vuriro, umurwayi akazajya afata imiti atagombye kujya kuyishaka ahandi.
Muri iki kiganiro “Ubyumva ute?”cya KT Radio kandi havugiwemo ko mu byatumaga harimo no kuba hari abaganga bake batumaga imitangire y’imiti igenda nabi kuko babaga bafite ayo maduka acuruza imiti, bikaba bikekwa ko bari bafite inyungu mu gutuma abarwayi bajya gushaka imiti hanze.
Muganga Theophile Dushime yavuze kandi ko ubu Leta y’u Rwanda iri mu cyiciro cya nyuma cyo guhuza uburyo abakoresha ubwishingizi bwo kwivuza bita “Mituweli” bazajya bagenzurwa n’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Rwanda Social Security Board, ibyo ngo bikazatuma serivisi z’ubuvuzi zikomeza kunoga mu Rwanda.
Uyu muganga Dr Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yavugiye kuri KT Radio ko Abanyarwanda bose bongera gushishikarizwa kwitabira gutanga imisanzu mu bwisungane bwo kwivuza “Mituweli” kuko ababurimo ngo leta izakomeza kunoza uburyo bazajya bivuza ku kiguzi gito kandi bagahabwa serivisi nziza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Murongeye gutekinika kandiiiiii? ariko nkaba baba barize hehe? Gufunga comptoir pharmaceutique ni umushinga wagiyeho kuva kera
Aho byavugaga ko gucuruza no gutanga imiti bigomba gukorwa n’uwabyigiye (pharmacist).
Uyu muyobozi nasobanurire abanyarwanda neza areke kubatera urujijo.
Havuyeho comptoir ntihavuyeho pharmacie. Ikindi ntago clinique zemerewe kugira imiti yose. Ari aho abaganga bajya bavura indwara bagendeye ku miti bafite muri pharmacie zabo bikaba cumul medecine-pharmacie.
Ikindi nta na rimwe kwa muganga hazabamo ya miti y’iburayi habamo imiti ikenewe(icyo bita medicaments essentiel)
nibyiza izongamba mwafashe ariko mu tubarize mukarere ka gatsibo niba ikigo ndirabuzima cya rwimbogo nibabakora impamvu ugerayo ubabaye bakakubwira ngotaha ngo nahejo aho urwayi abakugitanda akamara umunsi nta muganga umugeze iruhande kandi are bye nibisubireho.murakoze
nonese umuntu udashaka kujya kwivuza mu mavuriro ya Leta azajya akurahe imiti mugihe nta bigenga bazaba bayifite ese ko pharmacy yafashaga umuntu wihutaga ubwo umuntu azajya agira crise yigifu bisabe gutonda umurongo ajye kubonana numuganga BYONGEYE IYO MITI AZAJYA AYANDIKIRWA N’UMUFOROMO KANDI ARIWE BIRUKANYE MURI PHARMACY ANAYIHABWE N’UMUFOROMO KUKO NDIBWIRAKO IBIGONDERABUZIMA BITABONA AMAFRANGA YO GUHEMBA ABIZE FARUMASI (KUKO BAGOMBA KURENGA UMWE KUKO KWA MUGANGA BAKORA BURI MUNSI AMANYWA NIJORO)MUGIHE UBUKUNGU BWIFASHE NABI KUKO NABAFOROMO BARI KUBAGABANYA
Ntanubwo bikwiriye ko kuba muri ino minsi hari ibitaro bikibura imiti
Ibi nimvugo zitagira ingiro ubivuga ukabona vyakozwe numwe gusa naho abandi baratubeshya gusa nibibaho vyaba ari vyiza nawe se ujya kwivuza urugero inzoka bakaguha parasetamol wazinwa ukarushaho kuremba ese ivyo bizacika koko? ahaa reka dutegereze Kandi noneho iyo udafite mituelle baguha imiti igukwiye pe yose ubundi ukishyura none ngo bafata neza akarimi gusa
iki cyemezo kigweho neza maze kizashyirwe mu bikorwa ntawe kibangamiye , amagara arasesekara ntayorwa
Uyu mutype si umutekinitsi da! None se comptoirs Pharmaceutiques zose basanze zikorerwamo n’abatarabyigiye? Cyangwa nabyo murashaka guha isoko abatanga akantu mu Cyama!? Ibi mubyitondere cyane mudasopanyiriza Leta y’u Rwanda
ubuse naza centre de sante bszaxishyiramo ubobize iby’imiti(pharmacist)?nubundi kohakoramo abaforomo basanzwe.kdi akenshi nabo ugasanga batabisobanukiwe.ngaho nibagerersgeze ndebe.