Kugeza ubu abasaga 1500 nibo bamaze kuvurwa n’inzobere z’abasirikare bo mu bitaro bya Kanombe, ubuvuzi buri gutangirwa ku bitaro bya Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi no ku bitaro bya Gitwe, bakavuga ko banezerewe cyane bagashimira ingabo z’u Rwanda zababohoye none zikaba zinakomeje kubakiza ibikomere basigiwe.
Kabano Rashid ni umusaza w’imyaka 63 ufite ubumuga bw’ukuguru kumwe avuga ko yatewe na jenoside.
Agira ati “ubundi mbere nta muntu watinyukaga kwegera abasirikare, none dore aba bo baramanuka bakatwisangira iwacu mu byaro. Sinzi uko nabashimira, baratubohoje tumerewe nabi, dore barimo kutuvura, ubwo se wabanganya iki koko?”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba, ubwo yatangizaga iki gikorwa ku mugaragaro tariki ya 11/03/2015, yashimye ibikorwa by’ingabo kuva zabohora igihugu mu mwaka 1994.
Ati “namwe murebe, kuva babohora igihugu, ntibigeze bicara. Baratangiye bakora ibikorwa biteza imbere abaturage, nibo wasangaga bubaka amazu y’abarokotse jenoside, nibo batabara ahabaye Ibiza, ubwo murumva twabanganya iki koko?”
Uyu muyobozi yabwiye abitabiriye iki gikorwa gushishikariza na bagenzi babo kwitabira ubuvuzi bagewe n’ingabo z’u Rwanda k’ubufatanye n’ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG).
Lieutenant Colonel Frank Rwema, uhagarariye igikorwa cya Army week mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuva batangira ubu buvuzi mu w’2012, hari abantu benshi bamaze gukira bafite ubuzima bwiza.
Avuga ko hano bagerageza kuvura abaturage indwara zitandukanye, abananiranye bakabaha gahunda yo kuzabasanga ku bitaro bya gisirikare b’iri i Kanombe.
Indwara zirimo kwibandaho ni iz’amaso, iz’amenyo, iz’umubiri, iz’uruhu, amagufa n’izindi.
Army week mu Karere ka Ruhango yatangiye ku wa 09/03/2015 ikazasozwa tariki ya 13/03/2015 nibura abasaga 2000 bamaze kuvurwa. Akarere ka Ruhango kabaye akarere ka 26 gakorewemo ubuvuzi muri Army week.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo zacu mukomere ku murimo maze twiyubakire igihugu buri wese afite ubuzima bwiza