IBM igiye gutanga ubumenyi buzatuma amakosa akorwa mu bintu bisaba ubumenyi buhanitse n’ikoranabuhanga agabanuka

Sosiyete ikomeye ku isi mu bijyanye na mudasobwa “IBM” yasinyanye amasezerano na leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yo guhugura abarimu bazagira uruhare mu gusakaza ubumenyi mu ikoranabuhanga buzafasha igihugu mu iterambere.

Aya masezerano azafasha u Rwanda kugira iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rihanitse, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, ubwo yashyirwagaho umukono ku wa kane tariki 05/03/2015.

Yagize ati “Dukeneye ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa kandi IBM nayo ikaba ibyo ibifite ndetse n’abashakashatsi. Ni muri urwo rwego yemeye gukorana n’abashakashatsi bacu no muri za kaminuza zitandukanye n’ahandi hatandukanye”.

Minisitiri Lwakabamba n'itsinda ry'abahagarariye IBM muri Afurika basinya ku masezerano y'ubufatanye.
Minisitiri Lwakabamba n’itsinda ry’abahagarariye IBM muri Afurika basinya ku masezerano y’ubufatanye.

Yunzemo ati “ndatanga urugero nko mu mutungo kamere nka gazi metane, kuko gucukura iyi gaz bisaba ko bikorwamo n’abashakashatsi, ubwo rero ubushobozi bwa IBM n’ibikoresho byayo bakoranye n’abashakashatsi bacu byagira inyungu”.

Yavuze ko ubufasha n’ubumenyi iyi sosiyete yaha Abanyarwanda byatuma u Rwanda rugabanya amwe makosa akorwa mu bintu bimwe na bimwe bisaba ubumenyi buhanitse n’ikoranabuhanga.

Ibyo bikiyongeraho ko iyi sosiyete yakomeza kugeza ku Rwanda ikoranabuhanga rigezweho kuri iki gihe kandi bigahora ku murongo urwego rw’isi ruriho, nk’uko Minisitiri Lwakabamba yakomeje abitangaza.

Dr. Naguib Attia, uhagarariye ikoranabuhanga no guteza imbere ubumenyingiro ku mugabane wa Afurika muri IBM, yatangaje ko amasomo bazatanga ku buntu azaba afite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Amasomo tuzatanga ashobora kugira uwayahawe umuntu ukenewe ku isi hose, ukaba waba wiyicariye hano mu Rwanda kandi ukorera uruganda rwa Apple muri Carfonia (USA)”.

IBM ni sosiyete ifite uburambe muri mudasobwa n’ikoranabuhanga bw’imyaka igera ku 100 ikorera muri leta zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano isinyanye n’u Rwanda akurikiye andi u Rwanda rugenda rugirana n’izindi sosiyete zikomeye zirimo ORACLE na Microsoft.

Abimburiye andi IBM izagenda igirana na za kaminuza zitandukanye mu Rwanda zaba izigenga n’iza Leta n’ibigo bikorera mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyiza kwifashisha izi mpuguke n, izindi ministeres zikore gutyo

kabura yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka