Bugesera : Imodoka itwara abagenzi yafashwe itwaye magendu y’inzoga z’Amstel Bock

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko ya Toyota Hiace ya kompanyi itwara abagenzi ya Rugari yafashwe itwaye inzoga za magendu zo mu bwoko bw’Amstel bock.

Iyi modoka ikaba yafashwe ku wa 03 Werurwe 2015, ubwo yari irimo abagenzi bajya i Kigali, maze igeze mu Murenge wa Mayange ihagarikwa n’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda basanga ipakiye amacupa manini 24, amacupa mato 24 y’Amstel Bock ndetse n’amacupa 48 y’amastel nini zisanzwe.

Umushoferi w’iyo modoka Toyota Hiace RAB 511 M, Twizeyimana Yazide avuga ko atari azi ko izo nzoga ari magendu.

“ Njye nabatwaye nk’uko ntwara abandi bagenzi bafite imizigo, gusa iyo mbimenya sinari kubatwara kuko nanjye nzi ibibi bya magendu.”

Izo nzoga ni uz’iwitwa Kubwimana Jean Paul na Muhisoni Donathile n abo bakaba bavuga ko bazihawe n’umuntu ngo bazimugereze i Kigali.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera, ikaba isaba abaturage ko bagomba kwirinda magendu kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Inzoga zafashwe ngo zahise zishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Ishami ryayo ishinzwe Kurwanya Magendu (RPD) ryo mu Bugesera. Ibyo hamwe n’ibindi biba byafashwe bitishyuye imisoro bikaba bitezwa cyamunara maze amafaranga abivuyemo akajya mu isanduku ya Leta.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka