Rwamagana: Abagera kuri 300 babazwe amaso bongera kureba neza
Itsinda ry’abaganga b’amaso bo mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, ku bufatanye n’Ibitaro bya Rwamagana, bamaze kubaga abarwayi b’amaso bagera kuri 300 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, muri gahunda y’ubufatanye bw’ibi bitaro byombi yatangiye tariki ya 23/02/2015 kugeza ku wa 04/03/2015; hagamijwe kwegereza abaturage serivise z’ubuvuzi bw’amaso.
Abaturage babazwe amaso by’umwihariko abari barwaye ishaza barimo n’abari baratangiye guhuma, bavuze ko iyi gahunda yabafashije kongera kureba neza.
Rucakatsi Izayasi w’imyaka 57 avuga ko yari amaze umwaka atabona biturutse ku ndwara ya diyabete yatumye ahuma amaso. Cyakora ngo nyuma yo kubagwa amaso yombi yabashije kureba kandi akemeza ko yatangiye kumva isi yongeye kumubera nziza kuko ubu ashobora kwifasha mu buryo butandukanye nko kwiha imiti ya diyabete bidasabye umurwaza, mu gihe mbere yakorerwaga byose kandi akagenda arandaswe.
Kantarama Verena wo mu Karere ka Nyagatare nawe avuga ko yari yararwaye ishaza rigatuma ahuma, ariko nyuma y’umunsi umwe abazwe ijisho ngo arareba neza.
Muganga Mukuru w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr Piet Noe, wafatanyije n’itsinda ry’abaganga baturutse i Kabgayi kubaga aba barwayi avuga ko indwara y’amaso ivurwa igakira, maze agasaba umuntu wese wayarwara kugana ivuriro byihutirwa, kuko mu Rwanda hari abaganga bashoboye guhangana na bwo, by’umwihariko ku bijyanye no kubaga indwara y’ishaza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr John Baptist Nkuranga, avuga ko iyi gahunda yateguwe hagamijwe kwegereza serivise z’ubuvuzi bw’amaso abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kandi agasaba abaturage gukangukira kwivuza kuko kubungabunga amaso ari ishingiro ry’iterambere ryabo.
Mu gihe iki gikorwa gisozwa ku wa 04/03/2015, abarwayi bari bataragerwaho baroherezwa ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi bazabe ari ho bafashirizwa.
Umurwayi wabazwe amaso amara hagati y’umunsi umwe n’ibiri mu bitaro, agataha areba neza ariko nyuma y’ibyumweru bibiri, hakongera gukorwa isuzuma. Muri icyo gihe, asabwa kwirinda gukora imirimo isaba ingufu.
Abarwayi baje kubagwa amaso ku Bitaro bya Rwamagana, baturutse mu bitaro bitandukanye byo mu Ntara y’Iburasirazuba birimo ibya Ngarama, ibya Kiziguro, ibya Nyagatare, ibya Gahini, ibya Rwinkwavu, ibya Kibungo, ibya Kirehe, ibya Rwamagana ndetse na Gereza ya Ririma, Gereza ya Nyagatare na Gereza ya Rwamagana (Nsinda).
Ibitaro bya Rwamagana bikoze iyi gahunda mu gihe byitegura gufungura ishami ry’ubuvuzi bw’amaso kuri ibi bitaro rizafasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kwegerezwa serivise z’ubuvuzi bw’amaso.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri Ibitaro by’amaso bya Kabgayi ni ibyambere peeee...barakuvura rwose waruziko utazakira ariko ukabona urarebye.turasaba ko ibindi bitaro byajya bigirana amasezerano na kabgayi maze ikajya kuvurira mubindi bitaro.
kandi turasaba ko Transiferi zijya mubitaro by’amaso bya kabgayi zajya zoroshywa kuko ugezeyo arakira rwose kuko ikabgayi nimpumyi zirabona