Kuki mutubaha abo mukorera mukareba inyungu zanyu?- Perezida Kagame
Ku munsi wa 2 w’umwiherero w’abayobozi ubera Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bareba inyungu zabo aho kureba iz’abaturage bayobora.
Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye ko abayobozi batuzuza neza inshingano zabo bakwiye kubicikaho kuko badindiza iterambere.
Gusa ngo bamwe mu bayobozi baba bihugiyeho aho gukora ibyo bashinzwe aho yanenze abiyandarika. Yagize ati “ Ntabwo nzahora mbwiriza abantu ngo ntugasambane, ntukibe…. n’ibindi”.
Abayobozi basabwe kwirinda gutekinika no guhutaza abaturage ahanini bagamije inyungu zabo.
Perezida Kagame yasabye ko uyu mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zikaze zigamije kwihutisha iterambere.
Ngo ntibyumvikana ukuntu ikintu kimwe cyaganirwaho imyaka irenze 5 kandi ntigikosorwe.
Ruswa mu bucamanza na yo yagarutsweho, aho Professor Sam Rugege, Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga, yasabye ko hakwiye gushyirwaho abantu bakurikirana abacamanza ku buryo uzajya atahurwa yakira ruswa yabihanirwa bikomeye.
Abayobozi biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi bakarushaho gukora ibiteza imbere abaturage.
Ni ku nshuro ya 12 umwiherero nk’uyu uba. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “ Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”. Watangiye kuri uyu wa 28 Gashyantare ukazasozwa kuri uyu wa 02 Werurwe.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasobanuye ko ibyo bari biyemeje umwaka ushize byagezweho ku kigero cya 70%.
Gusa hanezwe uburyo hari imikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi ari na byo bituma ibyifujwe gukorwa bitagerwaho 100%.
Minisitiri Murekezi kandi yagarutse ku musaruro w’ibigori wabonetse mu ntara y’iburasirazuba avuga ko hakwiye gushaka isoko ryawo kandi hakabaho n’ubukangurambaga mu baturage bugamije kongera umusaruro w’ibigori.
Andi mafoto yafatiwe mu mwiherero ku nshuro ya 12:
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
President We Urababwira Ariko Ntibumva!!! Barakuvangira,ariko Tuzagutora,ukomeze utuyobore. Ariko Se Ubu Mayor Gaspart Ubu Yabyumvishe Ra! Yewe Nawe Avemo Yize GUshyira Ibintu Kumurongo!!!
NUKO RERO MURIYESUYE MURAKOZE,NGO UMUTOZA MUBI?UWAMUBAGIRA IBYO MWEBWE MWAZANA TWABIFATISHA YOMBI.
MUJYE MUNENGA MUBANJE KWEREKANA AKARUSHO KANYU.
Prezida wacu urababwira nuko batumva,muri aba bose ukora ashaka guteza igihugu cye imbere ni1% abandi bose baba bagisahura wagira si icyabo gusa mbona abaturage aribo bagowe!mubasaba frw mwarangiza mukayakoresha ibitabafitiye akamaro gusa munzego za leta niho inda zabaruse nzaba numva nimubura ibyo murya muzarya nisi
President arakoze kutubwirira abo bayobora uturere kuko bakandamiza abaturage niyo mpamvu asura abaturage agasanga ibibazo byarabarenze. Tuvugire mzehe kijyana twaragowe
Umukuru w’igihugu wacu aba yabonye imyitwarire idahwitse y’abayobozi koko;
Ubusambanyi burya bwangiza ubwonko kandi ubwonko bwangiritse ntacyo bwageza kubo buyoboye,ese kwifata wabyigisha ute umuturage uyoboye nawe utabishoboye?bayobozi buri munsi umukuru w’igihugu cyacu arabahanura kuki mudahinduka?ndabona nimukomeza kwiyandarika tuzazana abanyamasengesho ahari...Ubusambanyi ni kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’umuryango nyarwanda umugabo waciye inyuma umugore ntashobora kuvugana numugore neza ibyo bigira ingaruka ku mutungo wurugo ndetse n’abana bagahura nizo ngaruka (umumama uhora atishimye),umugore waciye umugabo inyuma ntiyubaha umugabo kdi no kwita kubyurugo ntibigenda neza.Ubusambanyi bukurura indwara zivuna umuryango n’igihugu muri rusange.Kwiba no kubeshya bisubiza igihugu inyuma.Bayobozi,Bagabo mukunde kandi munyurwe nabagore banyu,bagore namwe mukunde kandi munyurwe nabagabo banyu bityo twubake urwa tubyaye.
Ni byiza ahubwo hajyeho hajyeho team yo guhwitura abayobozi ikazajya iba ifite imihigo, imishinga yose noneho ikajya ikurikirana kandi igaha cabinet report buri kwezi
Bayobozi mudukuri mugerageze muganire no kukibazo kijyanye nitangwa ryibyangombwa bya burundu byubutaka muntara yiburasirazuba biratinda mwagirango ntamuntu ubishinzwe uhari.Icyokibazo ahanini kiri mu karere ka Rwamagana.mutubarize meya wako karere.
uyu mwiherero waje ukenewe ngo uhwiture abakora nabi ushime abakora neza bityo twese nk’abitsamuye tuzamukire kimwe dutere imbere
h.e ntako atabagira kabisa ahubwo baramunaniye bacungira kugwiza imitungo iwabo gusa no kwirata ntibareba abaturage ahubwo tutagufite nabandeba
h.e ntako atabagira kabisa ahubwo baramunaniye bacungira kugwiza imitungo iwabo gusa no kwirata ntibareba abaturage ahubwo tutagufite nabandeba