Lycée Ikirezi- Abahawe impamyabumenyi ngo ntibashishikajwe no gushaka akazi

Abanyeshuri barangije muri Lycée Ikirezi de Ruhango baravuga ko biteguye kujya ku isoko ry’umurimo kandi ko ubumenyi bahawe atari ubuzatuma biruka inyuma y’akazi, ahubwo bagomba gutinyuka bakihangira imirimo.

Abanyeshuri 590 barangije muri Lycée Ikirezi de Ruhango guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2013 barangirije mu mashami atandukanye y’ubumenyingiro bari batarahabwa impamyabumenyi bazishyikirijwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 22/02/2015.

Bavuga nubwo izi mpamyabumenyi zari zaratinze nta ngorane bigeze bahura nazo kuko bashoboye kujya ku isoko ry’umurimo ndetse n’abashakaga gukomeza kwiga bakomeje.

Abahawe impamyabumenyi basabwe kwitwara neza aho bazaba bakorera.
Abahawe impamyabumenyi basabwe kwitwara neza aho bazaba bakorera.

Aloysie Ndahimana warangije kwiga muri iri shuri mu ishami ry’ubutetsi mu mwaka wa 2010, avuga ko akirangiza kwiga yagiye abona akazi kadahoraho ariko agakora azigama. Byaje kugera aho ava mu byo kwiruka inyuma y’akazi ahanga ake abu akaba aha n’abandi akazi.

Ndahimana yagize ati “ikibazo gihari, urubyiruko rwinshi kuri ubu rurarangiza kwiga ugasanga ruritinya ntirwiyubakemo icyizere”.

Agira inama barumuna babo ko ibyo bakora byose bagomba kubikora babikunze kandi bakigirira icyizere.

Bamwe bari bamaze imyaka ine batarahabwa impamyabumenyi.
Bamwe bari bamaze imyaka ine batarahabwa impamyabumenyi.

Rwemayire Pierre Claver, uhagarariye Lycée Ikirezi de Ruhango, avuga ko impamvu izi mpamyabushobozi zatinze gutangwa, ari uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro cyari kikiri gishya bityo zigatinda gukorwa, gusa kuri ubu ngo zikazajya zisohokera ku gihe.

Uyu muyobozi ashimangira ko nta kibazo abanyeshuri bahuye nacyo, akabasaba kurangwa n’indangagaciro aho bazaba bakorera hose, bagira ubunyangamugayo mu byo bakora. Ibi akabishimangira kubize iby’amahoteli kuko bo bahura n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye.

Ubuyobozi bw'ikigo bwasabye abanyeshuri kurangwa n'imyitwarire myiza aho bazakora hose.
Ubuyobozi bw’ikigo bwasabye abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza aho bazakora hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe ufite uburezi mu nshingano ze, Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko bigoye kuri iki gihe kurangiza kwiga ukabona akazi, asaba abarangiza kwiga kudatinya guhera ku gishoro gito.

Abanyeshuri bahawe izi mpamyabumenyi ni abarangije mu ishami ry’ubutetsi, ubwubatsi, n’ibaruramari.

Ibyishimo byari byose ku babyeyi n'abanyeshuri.
Ibyishimo byari byose ku babyeyi n’abanyeshuri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye guteka ndabizi, ariko haryoha inzara! abana babizi ni abiga Remera Hostpitarity academy babaye imihorote, bishyura ayabo!

kalinda yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka