Kubona inguzanyo ku mishinga y’ubuhinzi biracyari ingorabahizi

Abahinzi bo mu Rwanda batangaza ko n’ubwo ubuhinzi bugenda butera imbere, kubona inguzanyo z’amabanki ku mishinga y’ubuhinzi bikiri ingorabahizi.

Ibi abahinzi bavuga babishingira ku cyizere gike amabanki agirira imishinga yabo iyo bayigejeje yo, aho usanga akenshi amabanki ahitamo kuguriza imishinga y’ubucuruzi kuruta iyo ubuhinzi.

Dusengemungu Leonidas asanga ikibazo cyo guhangana n'ubuke bw'inguzanyo z'ubuhinzi ari ukwibumbira hamwe.
Dusengemungu Leonidas asanga ikibazo cyo guhangana n’ubuke bw’inguzanyo z’ubuhinzi ari ukwibumbira hamwe.

Juvenal Musine, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abahinzi witwa Imbaraga ukorera mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, yatangarije Kigali Today zimwe mu mpamvu zituma amabanki atizera imishinga yabo.

Yagize ati “Imwe mu mbogamizi zituma abahinzi badahabwa inguzanyo ni uko, akenshi baba bafite amasambu bahingamo mato kandi badafite ubumenyi buhagije bwatuma babyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto, banki zareba ingano y’isambu zigasanga umusaruro uzavamo utazatuma umuhinzi abona icyo ayishyura, bigatuma bamwima inguzanyo’’.

Indi mbogamizi Musine yatangaje ni uko akenshi abahinzi nta ngwate baba bafite, ikindi ugasanga ama banki akunze no kugira impungenge ko izuba cyangwa se ibindi byonnyi byazaza bikangiza ibyo bihingwa, ugasanga umuhinzi arahombye akabura icyo yishyura.

Musine kandi indi mbogamizi yagaragaje ituma amabanki atabaha inguzanyo, n’ijyanye n’ubumenyi buke abahinzi bafite mu gukora imishinga yubatse neza igaragaza ibyo bashoyemo, uburyo bazunguka ndetse n’uburyo bazajya bishyura banki, nabyo bigatuma banki itagirira icyizere imishinga yabo.

kwibumbira mu mashyirahamwe nibyo byakemura iki kibazo

Leonidas Dusengemungu, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), yatangaje ko icyakemura icyo kibazo cyo kwimwa inguzanyo ku bahinzi, ari ugukorera mu mashyirahamwe, mu makoperative cyangwa se mu mahuriro y’abahinzi.

Yagize ati “Ni byo koko amabanki ntakunze guha abahinzi inguzanyo kuko abenshi nta ngwate baba bafite, ariko iyo bibumbiye hamwe mu mahuriro cyangwa se mu makoperative, bakerekana uburyo bazishyura ko banki zibaha inguzayo nta mananiza.”

Dusengemungu yanatangaje ko hari amwe mu mahuriro y’abahinzi yatangiye kubona inguzanyo za banki abikesheje kwishyira hamwe, anagira inama abandi bahinzi bataratera iyo ntambwe ko bakwishyira hamwe kuko iyo babikoze bibafasha kongera ubumenyi mu gukora umushinga ufatika, kandi binabafasha kubona n’ingwate yatuma amabanki abaguriza adashisikanyije.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka