Nyanza: Polisi yatesheje umuntu wari uri kugurisha ishyamba rya Leta

Umusore wamenyekanye ku izina rya Christian ariko ngo ukunze kwiyita François mu Mujyi wa Nyanza, yateshejwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ari mu biciro n’umukiriya ashaka kugurisha ishyamba rya Leta.

Iri shyamba rya Leta uyu musore yateshejwe habura gato ngo arigurishe riri mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubwo uyu mugambi waburizwagamo tariki 19/02/2015, Uyu Christian wari mu biciro n’umukiriya we yahise atoroka maze hatabwa muri yombi uwitwa Habiyambere Aléxis w’imyaka 37 y’amavuko wari umuranga w’iryo shyamba rya Leta anaryamamaza ko rigurushwa Miliyoni n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, ari nayo ryari rigiye kugurishwa nyuma yo kurisura.

Habuze gato ngo iri shyamba rya Leta rigurishwe n'umutekamutwe waryiyitiriraga.
Habuze gato ngo iri shyamba rya Leta rigurishwe n’umutekamutwe waryiyitiriraga.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru y’uyu mutekamutwe yayamenye ubwo abaturage bayihuruzaga ko hari ishyamba rya Leta riri kugurishwa n’umuntu ku giti cye, ndetse ko ari hafi no kwishyurwa amafaranga akayakubita mu mufuka we.

Polisi yageze aho iri shyamba rya Leta riteye umutekamutwe warimo arigurisha amaguru ayabangira ingata ariruka, niko gufata uwamuhuzaga n’umukiriya.

Uyu Habiyambere Alexis wahise atabwa muri yombi ni umwe mu baturage batuye hafi y’aho iri shyamba rya Leta riteye.

Ni ishamba rimeze neza kandi rigeze igihe cyo kuba ryasarurwa.
Ni ishamba rimeze neza kandi rigeze igihe cyo kuba ryasarurwa.

Sibomana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru wari umukiriya ngo yari aniteguye kugura iri shyamba rya Leta atabizi iyo polisi itaza kuburizamo uyu mugambi.

Umukuru w’Umudugudu wa Kivumu iri shyamba rya Leta riherereyemo, Ndayisaba François yabwiye Kigali Today ko ashima abaturage batangiye amakuru ku gihe ndetse bakanayamugezaho bavuga ko ishyamba rya Leta ririmo gusurwa n’abantu baryiyitirira ko ari ba nyiraryo kandi ari ubutekamutwe.

Uyu Christian wari mu biciro n’umukiriya ashaka kumugurisha ishyamba rya Leta asanzwe azwi mu mujyi wa Nyanza nk’umusore utagira icyo akora kizwi, gusa ngo igihe kitari gito avuye kwiga mu Butaliyani ariko nta kazi arabona nk’uko bamwe mu bavuga ko bamuzi babyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka