Ngeruka: Kurumbya byabagamiye gahunda yo kwigurira imbangukiragutabara

Kuteza imyaka ngo bagire umusaruro mwinshi byabangamiye umugambi w’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bari bafite wo kwigurira imbangukiragutabara.

Ngo kutabona umusaruro uhagije byatewe n’ibura ry’imvura mu Bugesera nk’uko abo baturage barimo uwitwa Sekamana Jean babivuga.

Agira ati “twari twiyemeje gukusanya amafaranga yo kwigurira imbangukiragutabara bitewe n’ikibazo duhuriyeho cyo kudatabarwa vuba igihe hari umurwayi urembye cyangwa ukeneye gutabarwa byihuse ngo ajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPER Nyamata”.

Avuga ko usibye kuba icyo kibazo cyo kuteza imyaka cyaraburijemo gahunda bari bihaye yo kwigurira imbangukiragutara ngo kinadindiza ibindi bikorwa, harimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu mashuri, kuko abenshi baba bategereje amafaranga ku byo bejeje.

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka kitaruye ibitaro bya ADEPER Nyamata kandi gifite abaturage benshi ku buryo gikeneye imbangukiragutabara yihariye.
Ikigo nderabuzima cya Ngeruka kitaruye ibitaro bya ADEPER Nyamata kandi gifite abaturage benshi ku buryo gikeneye imbangukiragutabara yihariye.

Umugambi wabo uhagaze bamaze kwegeranya inkunga igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi mana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngeruka, Hakizimana Janvier avuga ko ikibazo cyo kubona imvura nke cyakunze kuranga ako gace cyatumye abaturage baho bateza imyaka ngo bakomeze gukusanya iyo nkunga, ari nabyo byatumye bafata icyemezo cyo kubihagarika.

Hakizimana avuga ko bari bategereje kureba umusaruro w’urugaryi babonye nawo urumbye bafata umwanzuro wo guhagarika umugambi bari bafite.

Ati "Iki kibazo tuzakiganiraho n’abaturage ku buryo aya mafarannga twayagabanya abari bamaze kuyatanga dukurikije ayo buri wese yari amaze kugezamo”.

Hakizimana avuga ko abaturage bari biyemeje kwigurira imbangukiragutabara ariko amapfa abakoma mu nkokora.
Hakizimana avuga ko abaturage bari biyemeje kwigurira imbangukiragutabara ariko amapfa abakoma mu nkokora.

Umuyobozi w’ibitaro bya ADEPER Nyamata, Dr Rutagengwa Alfred avuga ko ikigo nderabuzima cya Ngeruka gikwiye imbangukiragutabara y’umwihariko kuko cyitaruye ibitaro kandi cyakira abaturage benshi, aho gitanga serivise ku baturage ibihumbi 30 kandi ibindi bitarenza abaturage ibihumbi 13.

Ati “biragaragara ko abaturage bafite ubushake bwo kwigurira imbangukiragutabara, ariko bagakomwa mu nkokora n’amikoro tukaba tugiye kubakorera ubuvugizi maze hakarebwa uburyo yaboneka kuko irakenewe cyane”.

Kuva ku kigo nderabuzima cya Ngeruka ujya ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata hari urugendo rw’ibirometero birenga 30, ku buryo nk’iyo hari umurwayi ushaka kujyayo bahamagara i Nyamata ku bitaro bakabona kohereza imodoka, ku buryo hari igihe iza itinze kandi umurwayi bakaba batamuheka ku ngombi kuko ari kure.

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka cyafunguwe imiryango mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka