Rusizi: Uruganda rwa Nyiramugengeri rutegerejweho umusaruro uzafasha igihugu

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, uri mu ruzinduko mu karere ka Rusizi, atangaza ko uruganda rwa Nyiramugengeri ruri kubakwa nirumara kuzura ruzagira akamaro gakomeye, birimo kuba umutungo kamere w’igihugu uzaba utangiye kubyazwa umusaruro uzakoreshwa mu nganda n’ahandi mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe yagaragarijwe aho imirimo yo kubaka uru ruganda igeze n‘imbogamizi zigihari zirimo kuba rutarabona amazi azakoreshwa mu mirimo yarwo na Nyiramugengeri, asaba abafite inshingano mu iyubakwa ryarwo barimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo gutekereza uko ibyo bibazo byasubizwa vuba kugira ngo rutangire gukora.

Abayobozi batandukanye bahabwa ibisobanuro ku iyubakwa ry'uruganda rwa Nyiramugengeri.
Abayobozi batandukanye bahabwa ibisobanuro ku iyubakwa ry’uruganda rwa Nyiramugengeri.

Yavuze ko mu gihe urwo ruganda ruzaba rumaze kuzura mbere y’uko uyu mwaka urangira ngo bizaba ari inyungu ikomeye ku Rwanda, kuko ruzaha umuriro inganda n’ahandi ukenewe bityo iterambere rirusheho kwihuta.

Minisitiri w’Intebe akomeza asaba ko Abanyarwanda bakora mu mirimo y’ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaka uruganda bahabwa amahugurwa, kugira ngo nabo bagire ubumenyi basigarana bityo bazasigare barubyaza umusaruro mu gihe Abashinwa bazaba bagiye.

Biteganyijwe ko mumpera z’ukwezi kwa 6/2015 ari bwo uru ruganda ruzaba rwuzuye rugatangira gutanga umuriro w’amashanarazi mu kwezi kwa 9/2015.

Uru ruganda ngo ruzaba rufite amashanyarazi angana na MW 15 azakoreshwa mu bice binyuranye. harimo amwe azafasha uruganda rwa CIMERWA ruri kubwaka mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi.

Minisitiri w'intebe abaza abakozi ibibazo bitandukanye kuri urwo ruganda.
Minisitiri w’intebe abaza abakozi ibibazo bitandukanye kuri urwo ruganda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka