Kabarore: Ibyiciro by’ubudehe bishya byatangiye kutavugwaho rumwe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa ibyiciro by’ubudehe n’ibisabwa kugira ngo buri muryango ubashe kumenya icyiciro ugomba kubarizwamo, hari ahagaragaye ubusumbane mu gushyirwa mu byiciro, bitewe n’amikoro ya buri muryango.

Ibi aba baturage babitangaje kuwa 29/01/2014, ubwo bari mu gikorwa cy’igerageza mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe uko ari bine, hagendewe ku mikoro ya buri muryango, iyi gahunda ikaba yageragerejwe mu murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyarubuye.

Kimwe mu bibazo aba baturage bakomeje kugaragaza, cyerekeranye n’ubusumbane bugaragara mu gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, harimo kuba mwarimu abarizwa mu cyiciro kimwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa (gitifu) w’umurenge kandi batanganya umushahara, bakaba bavuga ko ibi bitari bikwiye.

Abaturage basobanurirwa uko ibyiciro bishya by'ubudehe biteye.
Abaturage basobanurirwa uko ibyiciro bishya by’ubudehe biteye.

Umwe muri aba baturage utashatse kwivuga amazina yagize ati “Nk’ubu njye ndi mwarimukazi mpembwa ibihumbi 40, nyamara gitifu w’umurenge nziko ahembwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 200, ariko badushyize mu cyiciro kimwe, ibyo ntibyumvikana na gato bikwiye gukosorwa”.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA) Gatsinzi Justine, avuga ko n’ubusanzwe ibyiciro byose bitavuze ko ababijyamo bakagombye kuba banganya ubushobozi mu mibereho yabo.

Aha yatanze urugero agira ati “No mu murima w’ibitoki nta gitoki uzasanga kingana n’ikindi, tugendeye kuri ibyo rero icyo gihe twashyiraho ibyiciro by’ubudehe bungana n’abatuye u Rwanda bose”.

Aba basaza bavuga ko kubera kugera mu zabukuru ntacyo bakibasha kwikorera.
Aba basaza bavuga ko kubera kugera mu zabukuru ntacyo bakibasha kwikorera.

Muri iri gerageza kandi, komite ishinzwe gukurikirana iyi gahunda yagaragaje ko hakiri imbogamizi, aho usanga hari abaturage bamwe na bamwe bagenda batanga amakuru ahabanye n’ubuzima babayemo bagamije gushyirwa mu byiciro bidahuye n’amikoro yabo, aha abenshi bakabikora barwanira gushyirwa mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye.

Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hateguwe amatsinda azaba ashinzwe gukangurira abaturage hirya no hino mu midugudu no mu tugari, abumvisha ko gutanga amakuru nyayo ari inyungu zabo, bibutswa no kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda, kuko aribyo byatuma bazajya bavugisha ukuri mu gihe batanga amakuru.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nagirango hari itegeko rigena ibiciro

chantal yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

nagirango hari itegeko rigena ibiciro

chantal yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

nagirango hari itegeko rigena ibiciro

chantal yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka